Nyampinga wa Zambia yambuwe ikamba

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 15 Gicurasi 2017 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Umukobwa witwa Louisa Chingangu wari waratorewe kuba Nyampinga wa Zambia, yambuwe ikamba n’abategura iryo rushanwa bamushinja gushyigikira amakuru avuga ko atahawe ibihembo byose yari yemerewe.

Louisa Chingangu yatorewe kuba Nyampinga wa Zambia mu Ukuboza 2016 ahigitse abandi bakobwa 12 bari bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa mu birori byasusurukijwe n’abahanzi batandukanye bakomeye muri icyo gihugu barimo na Roberto.

Amakuru yiswe ’ibinyoma’ Miss Louisa Chingangu ashinjwa gushyigikira, yavugaga ko ikigo cyitwa Platinum Events Productions Africa gitegura irushanwa ryo gutora Nyampinga wa Zambia, cyariganyije uyu wambitswe ikamba ntahabwe ibihembo yagombwaga birimo amafaranga n’imodoka.

Mu cyumweru gishize ubuyobozi bw’icyo kigo bwashyize ahagaragara itangazo ryari rikubiyemo ’ibisobanuro’ kuri ayo makuru yo kudaha ibihembo Nyampinga watowe, bunakomoza ku byavugwaga ko butigeze bugaragaza ubushake buhagije mu gukorana na Miss Louisa Chingangu.

Nyuma y’iryo tangazo, Elizabeth Mwanza ukuriye ibikorwa byo gutegura irushanwa rya Nyampinga wa Zambia, yatangaje ko Miss Louisa Chingangu agomba gusubiza ikamba yari yarambitswe abategura icyo gikorwa, umwanzuro wo kumwambura inshingano zose yari afite ugashyirwa mu bikorwa guhera igihe byatangarijwe.

Ati "Uwatorewe kuba Nyampinga wa 2016, yashyigikiye yemye inyandiko z’ibinyoma anagaragaza byeruye imyitwarire igayitse cyane kuva aya makuru yatangazwa; kubera iyo mpamvu twamuhagaritse nka Nyampinga wa Zambia 2016 kandi afite gusubiza ibyo yahawe byose ku bategura irushanwa."

"Uwo mwanya uzaguma nta nyirawo kuko hasigaye amezi atatu gusa ngo irushanwa rya Miss Zambia rikurikiyeho ritangizwe. Ibindi bikorwa bireba Nyampinga w’igihugu bizakorwa n’igisonga cye cya mbere (Mwangala Ikacana)"

Mwanga (wanabaye Nyampinga wa Zambia mu 1992) yanakomoje ku makuru ashinja uburiganya abategura irushanwa rya Miss Zambia, avuga ko bidashoboka ko bari gusezeranya amafaranga n’imodoka Nyampinga watowe kuko ikigo gitegura iki gikorwa muri icyo gihugu kidafite ubwo bushobozi.

Yavuze ko ubwe yagerageje kuganira na Miss Louisa Chingangu nyuma yo kubwirwa imyitwarire ye, ariko ngo agasanga koko ari umukobwa utagaragaza ubushake bwo gukorana n’abategura irushanwa. Mwanga yavuze ko yananze kumwitaba kuri telefoni inshuro nyinshi, ntasubize ubutumwa bugufi yamwohererezaga ndetse hanategurwa inama y’ibiganiro byo kwiga ku kibazo cye ntazitabire.

Uyu mugore yanavuze ko Miss Louisa Chingangu wambuwe ikamba habura amezi atatu ngo hatangire ibikorwa byo gutora umusimbura, atigeze agaragaraza igitekerezo na kimwe cy’umushinga nka Nyampinga w’igihugu, ibyo bikiyongera ku zindi nenge zavuzwe.

Inshingano zahawe igisonga cya mbere (uri ibumoso)

Louisa Chingangu wambuwe ikamba n’inshingano za Nyampinga wa Zambia ntaragira icyo atangaza ku byemezo byamufatiwe. Uyu mukobwa agiye kurekura ikamba nyuma y’andi mahirwe yahushije ntabashe kwitabira irushanwa rya Miss World bitewe n’uko umunsi nyirizina wo gutora Miss Zambia wahinduwe ukigizwa inyuma y’uwo amarushanwa ya Miss World yatangiriyeho.

Irushanwa ryo gutora Nyampinga muri Zambia ryatangiye gutegurwa mu 1974, rimaze kuba inshuro 17, ni ku ubwa mbere umukobwa watorewe kuba Nyampinga yamburwa ikamba mu mateka y’iri rushanwa muri icyo gihugu.

Nyampinga wa Zambia yambuwe ikamba
Uyu mukobwa yamaze kwamburwa ikamba
Ikamba yari yarambitswe rizategereza undi uzatorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza