Nyampinga wa Bruxelles agiye kwinjira muri politike byeruye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Kamena 2018 saa 10:19
Yasuwe :
0 0

Miss Elisabeth Assaf wabaye Nyampinga wa Bruxelless mu 2016 yashyizwe mu bakandida bazahatanira imyanya y’ubutegetsi bwa Komine ya Ganshoren mu Ukwakira 2018.

Elisabeth Assaf amaze imyaka icumi atuye muri Komine ya Ganshoren, imwe muri 19 zigize u Bubiligi. Ubu, hari hashize imyaka ibiri atorewe kuba Miss Bruxelles ndetse ari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Belgique mu 2016 ntiyatsinda.

Ikinyamakuru DH Belgium cyatangaje ko Elisabeth Assaf yishimiye bidasanzwe kuba agiye kwiyamamaza ku rwego rwa komine ndetse ngo ni inararibonye yihariye agiye kubona mu buzima bwe.

Yavuze ko no kwiyamamaza mu irushanwa rya Nyampinga w’u Bubiligi, yabyinjiyemo ashaka kugerageza amahirwe ye. Nubwo atatsinze ku rwego rw’igihugu, ngo ikamba yahawe muri Bruxelles risobanuye byinshi.

Miss Elisabeth Assaf ari ku mwanya wa 16 ku ilisiti y’abakandida bazahatana ku itike y’ishyaka DéFI[Démocrate Fédéraliste Indépendant]. Yagize ati “Numvise bavuga lisiti ya Défi, nayigezeho ku bw’inshuti kandi nahise mbyakira neza, ni na byiza cyane kuko igaragaraho urubyiruko. Ndumva kuba kuri lisiti ntacyo bizabangamiraho amasomo yanjye.”

Miss Elisabeth Assaf yiga mu mwaka wa mbere muri kaminuza ya ULB[Université libre de Bruxelles] mu ishami ry’itumanaho. Yavuze ko afite icyerekezo gihamye mu guhindura imitekerereze ya bamwe ku buryo bafata Komine atuyemo nk’iy’abasaza n’abakecuru gusa.

Miss Elisabeth Assaf wabaye Nyampinga wa Bruxelless mu 2016

Yagize ati “Abantu batekereza ko ari komine y’abasaza, ibyo ngiye kubihindura. Ndifuza ko dukoresha neza ibibuga dufite mu gutegura ibikorwa bihuza urubyiruko no gutegura ibikorwa bito nk’ibitaramo, ibirori byo gusangira n’ibindi.”

Uyu mukobwa akiri muto yabaye igihe kinini ahitwa Jette nyuma aza kwimukira ahitwa Ganshoren ari naho amaze imyaka icumi aba. Ubu arifuza kwiyamamaza mu bakandida bazayobora komine mu matora azaba kuwa 14 Ukwakira 2018.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza