Nyampinga w’u Rwanda yasuye urubyiruko ruri kugororerwa i Iwawa

Yanditswe na Mukwaya olivier
Kuya 19 Gicurasi 2017 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa yasuye urubyiruko ruri kugororerwa ku Kirwa cya Iwawa mu Karere ka Rutsiro kuri uyu wa 18 Gicurasi 2017, rwamugejejeho ibyifuzo rufite na we arwemerera kuba umuvugizi leta ikumva ibyo rurangamiye.

Abiganjemo urubyiruko rwari rwarasaritswe n’ibiyobyabwenge ruri kugororwa rwasabye Nyampinga w’u Rwanda ko yabakorera ubuvugizi ku bantu bikorero ku giti cyabo bakabaha akazi mu gihe baba barangije amasomo muri iki kigo kuko bakunda guhura n’imbogamizi zo kutizerwa n’abakoresha iyo barangije amasomo ku bw’uko hari abakomeza kubarebera mu ndorerwamo y’ingeso mbi zirimo ubujura.

Uru rubyiruko ruri kugororerwa ku kirwa cya Iwawa rwishimiye ko Nyampinga yemeye kurusura ndetse akabasangiza inama zubaka. Mu byo bishimiye ku isonga harimo kuba Iradukunda Elsa yemeye kuzakorana na bo bya hafi ndetse akaba umuvugizi mu kubavuganira kugira ngo bazabone akazi mu buryo bworoshye.

Sibomana Emmanuel wavuze mu izina rya bagenzi be bari kugororerwa kuri iki kirwa yagize ati “Turamusaba ubuvugizi kubera ko mu Rwanda hari amakompanyi akomeye atanga akazi twifuza gukoramo ariko iyo ubahaye certificate yatangiwe mu kigo cya Iwawa biba ari ikibazo. Ntabwo ikwiye guhabwa akato ngo babone ko ari iy’umuntu wananiranye kuko turashoboye kandi turashobotse.”

Iki kibazo uru rubyuruko rugaragaza ko cyabaye imbogamizi zo kwiteza imbere kuri Umuhoza Omar, umwe mu barangije amasomo y’ububaji muri iki kigo. Mu buhamya yatanze yagaragaje uburyo yagiye atizerwa n’abantu mu minsi ya mbere, nyuma yaho avuye muri iki kigo.

Yagize ati “Nasabye Miss Rwanda ubuvugizi kuko iyo uvuye hano nta cyizere, baba bavuga ko ujijisha kandi byambayeho nanjyee nkiva hano natinyaga kubivuga ko navuye Iwawa nkeka ko ntawampa akazi.”

Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Elsa yemereye uru rubyiruko ko agiye gukoresha imbaraga n’izina afite akabakorera ubuvigizi mu nzego zitandukanye bityo icyifuzo cyabo kigashyirwa mu bikorwa.

Yagize ati “Mbemereye ubuvugizi kuko umuyobozi wanyu yambwiye ko iyo mutwaye certificate zanditseho Iwawa banga kubaha akazi bitwaje ko mufite imico itari myiza bigatuma musubira muri bwa buzima mwari murimo kubera kwiheba […] mbemereye ko nzabagerera aho mutabasha kwigerera.”

Miss Elsa yemereye ubuvugizi uru rubyiruko

Miss Elsa yabasabye ko nibasoza amasomo yabo muri iki kigo bakagera hanze, bagomba kwitandukanya n’ibiyobyabwenge ntibongere kubyijandikamo, bagaharanira kwiteze imbere.

Nyiramongi Odette wari mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2017 ubwo Miss Elsa yiyamamarizaga i Rubavu, yasigiye uru rubyiruko inkunga y’amafaranga ibihumbi 600 azagurwamo inka izajya ibakamirwa aba basore bari kugororerwa ku kirwa cya Iwawa.

Miss Rwanda akigera ku Kirwa cya Iwawa
Miss Elsa yasuye na Koperative UDC Gisenyi igizwe n'ababaji bize i Iwawa
Nyiramongi Odette, umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka ubwo Elsa yiyamamazaga muri Miss Rwanda i Rubavu
Muhoza Omar umwe mu basoje amasomo i Iwawa asangiza bagenzi be ubuzima yaciyemo naho yigejeje
Nyampinga yatunguwe n'ibikorwa by'urubyiruko ruri kugorerwa i Iwawa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza


Warning: mysqli_query(): (HY000/1194): Table 'spip_jobs' is marked as crashed and should be repaired in /home/lex94/public_html/ecrire/req/mysql.php on line 244