00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntibikiri Ibisumizi Records gusa: Riderman mu mishinga yo gushinga radio na televiziyo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Ukwakira 2021 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Hahishuwe imishinga mishya yafunguwe mu Ibisumizi Business Group, sosiyete y’ubucuruzi ya Riderman yamaze gufungura imiryango ndetse yiteguye gutangiza radio na televiziyo mu minsi mike iri imbere.

Nyuma y’iminsi mike hatangajwe ko Ibisumizi Records igiye kongera gufungura imiryango nyuma y’imyaka irindwi idakora, benshi batekerezaga ko igarukanye ya mishinga ya cyera ya studio ikora imiziki no gufasha abahanzi gusa.

Icyakora nyuma yo kumenya Ibisumizi Business Group yatangiye gukorera i Gikondo ho mu Mujyi wa Kigali, IGIHE yasuye aho icyicaro gikuru cyayo kiri, inagirana ikiganiro n’umwe mu bayobozi bayo.

Nshimiyimana Théogène uzwi nka DJ Theo akaba Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya buri munsi by’iyi sosiyete ya Riderman, yasobanuye ko itakiri Ibisumizi Records ikora indirimbo ikanafasha abahanzi gusa, ahubwo yabaye iy’ubucuruzi kandi igiye gukora ibintu bitandukanye.

Mu bikorwa by’ubucuruzi iyi sosiyete ikora harimo ibifite aho bihuriye n’umuziki birimo ko uyu muhanzi ateganya gufungura radio na televiziyo mu minsi iri imbere.

DJ Theos yagize ati "Dufite ibikorwa bitandukanye, dukodesha imodoka, dufite ibyuma bya muzika ku bantu bafite ibirori cyangwa ibikorwa byose bihuza abantu benshi. Twigisha abantu sonolisation, twigisha gucuranga ibikoresho byifashishwa mu muziki, twigisha gutunganya indirimbo yaba mu buryo bw’amajwi n’amashusho, duhugura abifuza kuba aba DJ b’umwuga ndetse mu minsi iri imbere turatangiza radio na televiziyo n’ibindi byinshi.’’

Muri iyi mishinga yiyongeraho gukora akabari bise ‘Second home’, imyinshi yamaze gutangira gukora mu gihe indi nayo mu minsi ya vuba izaba iri ku murongo.

Yavuze ko nubwo bafite ibikorwa byinshi ariko bitazakuraho ibisanzwe byo gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.

DJ Theo yavuze ko ikindi bari gutekereza ari ukujya bafasha abahanzi bakiri bato ariko bafite impano; yongeyeho ko biteguye kongera gukorana n’abahoze mu Ibisumizi barimo Ama G The Black, Queen Cha, Social Mula n’abandi icyakora yahakanye iby’uko hari amasezerano runaka basinyemo.

Ati "Ni abana mu rugo, umuntu wese wabaye Igisumizi ntajya ajya kure y’umuryango, tuzakomeza dukorane kandi ni ikaze kuri buri wese rwose."

Ibisumizi Business Group kugeza ubu ifite icyicaro i Gikondo ho mu mujyi wa Kigali hafi na Station Merez ya Mbere.

Inyubako iri gukoreramo Ibisumizi Business Group
DJ Theo yahishuye ko Riderman ateganya gufungura Radio na Televiziyo mu minsi iri imbere
DJ Theo ni we ushinzwe ibikorwa bya buri munsi bya Ibisumizi Business Group
Riderman yongeye gufungura studio ye yise "Ibisumizi", ni nyuma y'imyaka irindwi yari imaze ifunze imiryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .