00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Humble Jizzo yamaze impungenge abaketse ko yimukiye muri Amerika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Nyakanga 2021 saa 11:43
Yasuwe :
0 0

Humble Jizzo yahumurije abakunzi ba Urban Boys bari batangiye gutekereza ko yaba yimukiye muri Amerika nyuma yo kwerekezayo ku wa 24 Nyakanga 2021.

Bikimenyekana ko uyu muhanzi yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari kumwe n’umuryango we, hari abahise bakeka ko atakigarutse mu Rwanda ukundi.

Nyuma yo kugera muri Amerika, Humble Jizzo yabwiye IGIHE ko yagiye muri gahunda bwite z’umuryango we kandi ko nizirangira azahita agaruka mu Rwanda.

Ati “Ndagaruka mu Cyumweru kimwe, hari gahunda z’umuryango nari nasimbukiyemo ariko ngomba guhita nza. Naho abari bafite impungenge ko Urban Boys yaba isenyutse bo nababwira ko nta cyabuza itsinda kuririmba kuko njye ndahari.”

Uyu muhanzi yabwiye umunyamakuru ko nk’itsinda bafite ibikorwa byinshi kandi yizeye ko bizashimisha abakunzi ba Urban Boys.

Nyuma y’uko mu 2017, Safi Madiba avuye muri Urban Boys, igasigaramo Humble Jizzo na Nizzo, iri tsinda ryagerageje gukomeza gukora ndetse rinashyira imbaraga mu bikorwa kugira ngo hatagira ukeka ko ryahungabanye cyane.

Kimwe mu byari byakomeje gutera impungenge abafana b’iri tsinda ni uko kuva umwaka ushize nta ndirimbo n’imwe nk’itsinda barongera gukora.

Ibintu byarushijeho kuba bibi, mu minsi ishize ubwo Nizzo yasohoraga indirimbo ‘Fine’ yakoranye na Social Mula na Peace Jolis ariko itumvikanamo Humble Jizzo.

Humble Jizzo avuga ko yerekeje muri Amerika muri gahunda z'umuryango
Uyu muhanzi yahamije ko nyuma y'icyumweru kimwe agomba kuba yagarutse i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .