Uyu muhanzikazi yegukanye iki gihembo mu ijoro ryo ku wa 17 Werurwe 2021, ahabwa miliyoni 50Frw, nyuma y’urugendo rurerure rw’ihiganwa ryatangiranye n’abanyempano 60 baturutse hirya no hino mu gihugu.
Kibatega avuga ko yatangiye umuziki akiri muto gusa ku mpamvu zo kubura ubushobozi bituma yifashisha inzira yo kuririmba mu tubari dutandukanye kugira ngo ashake aho yabona inzira imwinjiza mu muziki.
Uyu muhanzikazi yasubiragamo indirimbo z’abandi akananyuzamo akaririmba ize bwite ariko zitarakorwa muri studio.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Ubu ndabyita ko byari ukubura uko ngira […], ariko icyo gihe kuko nari umwana, ntabwo nari mfite umuntu ungira inama, ngo abone impano yanjye ayibyaze umusaruro uko bikwiye. Navuga ko byari ukutagira ubwo bumenyi buhagije.
Kibatenga avuga ko uko kuririmba mu tubari atabyicuza kuko byamufunguriye imiryango myinshi akaba anavuga ko biri mu byatumye agera ku ntsinzi ya The Next Pop Star.
Ati “Ariko ntabwo mbyicuza na gato, ntabwo mbyicuza kuko byatumye menyekana, byamfunguriye imiryango […], biri mu byatumye mbaye ndi hano aka kanya.”
Kibatega yavuze ko mu rugendo rwe rwa muzika atazahwema gushimira umubyeyi we , wamushyigikiye kuva akiri muto.
Kibatega Jasmine wegukanye irushanwa rya The Next Pop Star, ryari ribaye ku nshuro ya mbere, yahawe miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, arimo miliyoni 10 Frw yahise ahabwa ako kanya mu gihe izindi miliyoni 40 Frw zizifashishwa mu bikorwa bye bya muzika bitandukanye.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!