Nneka na Keziah Jones bagiye kwigisha umuziki ku Nyundo

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 27 Nzeri 2016 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Keziah Jones aherekejwe na mugenzi we Nneka Lucia Egbuna bagiye mu Mujyi wa Rubavu mu ishuri ry’umuziki ku Nyundo gutanga amahugurwa y’igihe gito ku banyeshuri.

Keziah Jones ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika , akora umuziki wihariye aho avanga injyana ya Blues na funk bikabyara uburyohe bwihariye mu njyana azwimo ya ‘Blufunk’.

Nneka na we ni umuhanzi mpuzamahanga w’Umunya-Nigeria uririmba mu njyana zitandukanye Hip Hop, Soul, R&B, Afrobeat, Reggae na Jungle Pop.

Aba bombi bagiye kwigisha umuziki ku Nyundo nyuma y’igitaramo gikomeye bakoreye mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 25 Nzeri 2016. Nneka na Keziah Jones bahise bavuga ko urugendo rwabo mu Rwanda bazarusoreza mu Mujyi wa Rubavu.

Keziah Jones yavuze ko yahisemo kujya gutanga isomo ryo gucuranga ku banyeshuri biga umuziki ku Nyundo nk’uburyo bwo gusangiza ubumenyi afite abana ba Afurika bakibyiruka mu muziki kugira ngo urusheho gusakara hose.

Yagize ati “Nyuma yo gukorera igitaramo i Kigali tuzajya i Gisenyi kwigisha abanyeshuri ibijyanye n’ibyo dukora by’umwihariko umuziki wa Afurika.”

Keziah Jones azwiho ubuhanga buhanitse mu gucuranga gitari

Keziah Jones na Nneka bagiye mu Mujyi wa Rubavu aho ishuri ry’umuziki mu Rwanda ribarizwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Nzeri 2016. Uyu muhanzi yavuze ko bazatanga amasomo umunsi umwe bagahita bagaruka i Kigali ubundi bakerekeza iwabo muri Nigeria.

Ni ubwa mbere Keziah Jones aje gucurangira mu Rwanda mu gihe Nneka aharirimbiye inshuro eshatu. Nneka yaherukaga gukorera igitaramo mu Rwanda muri Gashyantare 2016 ubwo yari yitabiriye Isaano Arts Festival, yanaharirimbiye mu mwaka wa 2012; muri ibi bitaramo byose yerekanye ko ‘ari umuhanzi ntagereranywa’.

Nneka yagize ati “Nishimiye kongera kugaruka mu Rwanda, ndumva ari hano nkwiye kuba igihe cyose, Keziah yansabye ko muherekeza mu rugendo rwe mpita mwemerera ntazuyaje bityo nza i Kigali.”

Nneka acurangiye mu Rwanda ku nshuro ya gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza