00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nkusi Arthur yavuze ku nenge zagaragaye muri Kiss Summer Awards

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Ukwakira 2021 saa 07:44
Yasuwe :
0 0

Mu mpera z’icyumweru turangije mu Mujyi wa Kigali havuzwe cyane inkuru y’isubukurwa ry’ibirori by’imyidagaduro, kimwe mu byari byitezwe na benshi ni Kiss Summer Awards, ibihembo bihabwa abahanzi bakoze neza mu gihe cy’impeshyi.

Byabimburiye ibindi birori nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri ikomoreye ibikorwa by’imyidagaduro.

Inshuro eshatu zose ibi bihembo byaherukaga gutangwamo, byatangirwaga kuri Radio Kiss FM.

Nubwo ari ibirori byagenze neza, ku rundi ruhande umunyarwanda yaravuze ngo nta byera ngo de.

Hagaragaye akavuyo mu mitegurire, gukerererwa kwinjira muri Kigali Arena ahabereye igitaramo ndetse hari na bimwe mu bihembo bitavuzweho rumwe.

Urugero ni nk’icyahawe Bruce Melodie nawe ubwe avuga ko yabonaga gikwiriye Juno Kizigenza kuko yakoze cyane kumurusha.

Nkusi Arthur usanzwe ari mu ikipe itegura ibihembo bya Kiss Summer Awards, yabwiye IGIHE ko bishimiye kuba ku nshuro yabo ya mbere ibi birori byarabereye mu ruhame.

Ati “Navuga ko byagenze neza ku kigero cya 60% ugereranyije n’ibyo twateganyaga, ariko ni ijana ku rindi ku bitabiriye kuko bo ntibazi ibyo twashakaga.”

Uyu munyamakuru akaba n’umunyarwenya yavuze ko ikibazo cya mbere cyabayeho ari uko abantu binjiye muri Kigali Arena batinze.

Ati “Abantu bagombaga gutangira kwinjira saa munani ariko binjiye saa kumi, ikindi cyatugoye ni uko cyari igitaramo gitambuka mu buryo bwa Live kuri radio na televiziyo, si ibintu tumenyereye guhuza.”

Ku kijyanye na bimwe mu bihembo bitagiye bivugwaho rumwe, urugero mu cyiciro cy’umuhanzi ukizamuka cyegukanywe na Confy mu gihe benshi bahaga amahirwe Niyo Bosco, Nkusi Arthur yavuze ko ikibazo kiba mu bakunzi b’umuziki w’u Rwanda ari uko batajya batora umuhanzi bakunda.

Nkusi yavuze ko nubwo haba hari ibitaragenze neza, ikipe yateguye ibi birori ntako itari yagize, bityo yizeza abakunzi b’umuziki ko ubutaha hazaba impinduka.

Izindi nkuru bifitanye isano: -Bruce Melodie yabaye umuhanzi w’Impeshyi, My Vow ya Meddy ihigika izindi muri Kiss Summer Awards

- Udushya n’imyambarire idasanzwe byaranze ibyamamare muri Kiss Summer Awards

Nkusi Arthur yahishuye ko hari ibitaragenze uko babyifuzaga muri Kiss Summer Awards
Kubahiriza igihe ni kimwe mu byagoranye muri Kiss Summer Awards21

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .