00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Njyanye idarapo rya Uganda ariko ku mutima hariho n’u Rwanda: Judith Heard witabiriye Miss Elite World

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Gicurasi 2021 saa 01:03
Yasuwe :
0 0

Kantengwa Judith, Umunyarwandakazi umaze kubaka izina mu kumurika imideli akaba azwi ku izina rya nka Judith Heard, yamaze kugera mu Misiri aho yitabiriye irushanwa rya Miss Elite World 2020.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 20 Gicurasi 2021, nibwo Judith Heard uhagarariye Uganda muri Miss Elite World2020 yageze mu Misiri.

Mu kiganiro na IGIHE ubwo yari yerekeje mu Misiri, yavuze ko nk’Umunyarwandakazi ujyanye idarapo rya Uganda, abizi neza ko ahagarariye ibihugu bibiri.

Uretse u Rwanda na Uganda Judith Heard afite inkomoko, yanavuze ko ahagarariye akarere ka Afurika y’Iburasirazuba muri aya marushanwa kandi yizeye ko azabatera ishema.

Ati “Abanyarwanda ndabakunda, banshyigikire batitaye ko ndi Umunyarwandakazi gusa, ahubwo ko mpagarariye Afurika y’Iburasirazuba. Ndabizi ko ndi Umunyarwandakazi uvanze n’Umugandekazi. Nibyo njyanye idarapo rya Uganda ariko ku mutima hariho n’u Rwanda!”

Miss Elite World 2020 ni irushanwa ry’ubwiza rihatanirwa ku rwego rw’Isi, muri uyu mwaka ririmo umwihariko kuko rizitabirwa na Judith Heard, umubyeyi w’imyaka 35 uzaba ahagarariye Uganda.

Ubusanzwe iri rushanwa ryitabirwa n’abakobwa b’ibyamamare mu ngeri zitandukanye yaba abamurika imideli, abahanzikazi, abakina filime n’abandi bari hagati y’imyaka 18-28.

Mu minsi ishize Judith Heard yahishuye ko yahawe amahirwe yo kwitabira iri rushanwa nubwo arengeje imyaka, kubera ko abaritegura bakozwe ku mutima n’inkuru y’ubuzima yanyuzemo, ndetse n’ibikorwa akora byo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore muri rusange.

Uyu mubyeyi w’icyamamare muri Uganda mu kumurika imideli, ahamya ko nta bwoba atewe n’abakobwa bakiri bato bahatanye.

Irushanwa rya Miss Elite World ryari kuba ryarasojwe tariki 10 Ukwakira 2021 icyakora kubera icyorezo cya Covid-19 ryagiye ryigizwa inyuma kugeza ubwo rishyizwe ku wa 30 Gicurasi 2021.

Judith Heard ubwo yari yerekeje mu Misiri mu irushanwa rya Miss Elite World2020
Nubwo agiye ahagarariye Uganda, Judith Heard yavuze ko anahagarariye u Rwanda
Judith Heard na maman we, nyuma yo kumuha umugisha wa kibyeyi yamusabye kuzitwara neza
Umuryango wa Judith wamuherekeje ku kibuga cy'indege ubwo yerekezaga mu Misiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .