Nizzo utaratashye ubukwe yasobanuye iby’uko yabanje gutereta umugore wa Safi

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 3 Ukwakira 2017 saa 03:44
Yasuwe :
1 0

Nshimiyimana Muhammad [Nizzo] yahamije ko atatumiwe mu bukwe bw’inshuti ye Safi Madiba na Niyonizera Judithe baherutse kurushinga kuwa 1 Ukwakira 2017.

Niyibikora Safi na Niyonizera Judithe babanje gusezerana imbere y’amategeko bemeranya kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera mu masaha yabanjirije ibirori byo gusaba umugeni.

Ubukwe bwa Safi na Judithe bwateguwe mu buryo busa n’ubwatunguranye kuri benshi kuko n’ibyo gukundana kwabo byari bimaze iminsi icumi bitangajwe. Safi yakoze ubukwe acungiwe umutekano mu buryo bukomeye, ibi ni nako Knowless [wahoze ari umukunzi we] yabigenje ubwo yarongorwaga mu mpera za 2016.

Ubukwe bwa Safi bwatashywe na bake mu nshuti ze za hafi ndetse mu bahanzi bakoranye na we mu myaka amaze aririmba ntibahageze. Yatumiye abahanzi batarenga batanu, mu itsinda rya Urban Boyz haje Humble Jizzo[wari wanamwambariye], Nizzo basanzwe ari inshuti zikomeye ntiyahakandaije ikirenge.

Inkoramutima za Safi mu muziki ntizatashye ubu bukwe! Abenshi bibajije kuri Nizzo inshuti ye basanzwe baririmbana muri Urban Boyz akaba atakandagiye aho ibi birori byabereye.

Nizzo ubusanzwe uzwi nk’umwe mu nkoramutima za Safi mu buzima buri hanze y’umuziki ariko ntiyagaragaye ahabereye ubu bukwe. Mu mashusho yashyize hanze, Nizzo yasobanuye ko Safi n’umugore we banze kumutumira bityo na we afata icyemezo cyo kutabutaha.

Yagize ati “Ndabasuhuje mwese, hari inkuru imwe nshaka kuvugaho imaze iminsi isakuza hanze aha. Iby’ubukwe bwa Safi ntabwo njyewe natumiwe, wapi! Kandi kuba ntaratumiwe ni uburenganzira bwabo.”

[Nizzo ahita akunja isura arongera asa n’umwenyura] yongeraho ati “Kandi nanjye ni uburenganzira bwanjye bwo kutajyayo kubera ko ntabwo nari umuvumbyi. Ndakeka ntari umuvumbyi, namwe muri bakuru murumva aho muri”.

Ibyo kudatumirwa kwa Nizzo muri ubu bukwe byaje bibangikanye n’amakuru yahamyaga ko Niyonizera Judithe, umugore wa Safi, akigera mu Rwanda ngo yabanje gukundana n’uyu muhanzi wiyita ‘Kaboss’.

Nizzo yahakanye aya makuru ndetse avuga ko ‘umugore wa Safi atari goût ye’[yumvikanisha ko abameze nka Judithe atari bo bamukurura].

Yagize ati “Ibindi nshaka kuvugaho ndi kumva ngo sinzi umugore we ngo harimo ikintu cyari hagati yanjye na we, rwose wapi! Muri make si na goût yanjye Kaboss, wapi! [Akubita igitwenge]”

Aya makuru kandi yashimangiraga ko Judithe akiva muri Canada ngo yahase Nizzo amusaba ko bakora ubukwe huti huti undi arabyanga bashwana ubwo ahita yunga ubumwe na Safi.

Niyonizera Judithe umugore wa Safi, bivugwa ko yabanje gukundana na Nizzo
Nizzo mu kwihakana ko atigeze agirana ubumwe n'umugore wa Safi yagize ati "Muri make si na goût yanjye Kaboss, wapi!"
Safi Madiba na Judithe bagiye muri Zanzibar mu kwezi kwa buki nyuma yo kurushinga

Ubukwe bwa Safi Madiba...

Uwinjiraga wese babanzaga kureba niba ari ku ilisiti y'abatumirwa
Humble Jizzo wo muri Urban Boyz yabutashye ariko Nizzo ntiyahakandagiye
Niyonizera Judith n'abakobwa bamugaragiye
Niyonizera Judithe ubu ni umugore wa Safi
Riderman yabaye parrain wa Safi
Safi yahise yambika impeta Judithe umuryango umaze kumumwemerera
Judithe ubwo yashyikirizaga impano sebukwe
Nyina wa Safi yishimiye ubukwe bw'umwana we
Safi yahaye impano sebukwe
Safi yahaye impano nyirabukwe
Safi na Judithe biyemeje kujya basangira akabisi n'agahiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza