00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nizzo Kaboss wo muri Urban Boys yasinye amazerano ya miliyoni 20 Frw

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Kanama 2021 saa 06:06
Yasuwe :
0 0

Nizzo Kaboss wo muri Urban Boys yasinye amasezerano yo kwamamaza inzoga yitwa K. Vant, ahabwa miliyoni 20 z’amafaranga y’ u Rwanda.

Ni amasezerano y’umwaka umwe uyu muhanzi yasinyanye na Sosiyete izana mu Rwanda iyi nzoga yo muri Tanzania. Nubwo ari miliyoni 20 Frw uyu muhanzi yemerewe, azajya ayahabwa mu byiciro.

Mu kiganiro na IGIHE, Nizzo yavuze ko yishimiye cyane aya masezerano azamufasha yaba mu buzima busanzwe ndetse no mu bikorwa by’umuziki we.

Ati “Ni ubwa mbere mfatiye rimwe miliyoni 20, ubusanzwe ni amafaranga twakoreraga tukagabana nk’itsinda.”

Uyu muhanzi yavuze ko aya mafaranga azamushyigikira mu bikorwa bye bya muzika cyane ko aherutse no gutangira kujya yikorana umuziki.

Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021, uyu muhanzi asabwa kwamamaza iki kinyobwa mu bikorwa bye bya buri munsi.

Abajijwe niba gutangira kwikorana amasezerano nkaya ari mu itsinda rya Urban Boys atari ikimenyetso cy’uko rikomeje gucika intege, uyu muhanzi yavuze ko ntacyo byakwangiza kuko Humble Jizzo baririmbana atababazwa n’iterambere rye.

Ati "Humble Jizzo arabizi, ntacyo byakwangiza twabiganiriyeho kandi na we aranshyigikiye nk’umuvandimwe, ntabwo yababazwa n’uko nabonye amasezerano meza!"

Uyu muhanzi yavuze ko ashimira itangazamakuru muri rusange, ahamya ko azakora ibishoboka byose ngo iki kinyobwa agiye kwamamaza kimenyekane kandi ahamya ko mu gihe amasezerano yagenda neza bazanayongera.

Nizzo yishimiye amasezerano yahawe yo kwamamaza
Biteganyijwe ko amafaranga yasinyiye azajya ayahabwa mu byiciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .