00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nizeyimana Ndanda uherutse gusezera ku mupira agiye kugaragara muri filime irimo Patrick Nyamitari

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Gicurasi 2021 saa 04:17
Yasuwe :
0 0

Nizeyimana Alphonse Ndanda, umunyezamu wakinnye mu makipe akomeye nka Rayon Sports, Mukura VS, AS Kigali n’izindi nyuma yo gusezera umupira w’amaguru agiye kugaragara muri filime ‘Intandaro y’Ikibi’ izagaragaramo na Patrick Nyamitari.

Iyi filime itaratangira kujya hanze, Ndanda yabwiye IGIHE ko yayikinnyemo mu rwego rwo gushyigikira inshuti ye Kayirangwa Alice wabimusabye kuva kera.

Ati “Njye sininjiye muri sinema, nakinnye muri iyi filime mu rwego rwo gushyigikira umuvandimwe kuko yari amaze igihe yaransabye kuba nazagaragara mu bikorwa bye.”

Ndanda yavuze ko gukina muri iyi filime bitari akazi, ahubwo bwari uburyo bwo gushyigikira inshuti ye Kayirangwa.

Ati “Yabinsabye kuva kera, narabimwemereye ariko mwizeza ko nzabijyamo ndangije ibyo gukina umupira w’amaguru.”

Ubwo uyu mukinnyi w’imyaka 32 yasezeraga ku mupira w’amaguru burundu, ni bwo yafashe icyemezo cyo gusohoza isezerano yahaye Kayirangwa.

Ndanda avuga ko uretse gufasha uyu mukobwa, hari bumwe mu butumwa yifuzaga gutambutsa abinyujije muri iyi filime yakinnyemo kandi yishimira ko Kayirangwa yabushyizemo.

Uyu mukinnyi avuga ko yasezeye umupira kubera imvune za hato na hato yagiye agirira mu mupira w’amaguru.

Intandaro y'Ikibi Series ni filime nshya igaragaramo Nizeyimana Alphonse Ndanda na Patrick Nyamitari
Nizeyimana Alphonse Ndanda w'imyaka 32 aherutse gusezera ku mupira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .