00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyonizera yaryumyeho abajijwe iby’umubano we na Safi Madiba

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Ugushyingo 2021 saa 04:48
Yasuwe :
0 0

Niyonizera Judith wasezeranye na Safi Madiba yanze kugira icyo atangaza ku bijyanye n’umubano wabo muri iyi minsi.

Hari mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, aho yakomoje ku ntangiriro y’urukundo rwabo kugeza babanye ndetse anakomoza ku buzima abayemo muri Canada aho atuye.

Muri iki kiganiro yabajijwe ku makuru yavugwaga ko we na Safi Madiba biyunze umubano wabo ukongera kuzamo agatotsi ariko akomeza kuryumaho.

Ati “Njyewe nafashe icyemezo cyo kutajya mvuga ku bintu by’umuryango wanjye kuko ni ibanga ntajya mvuga. Ibintu by’umuryango ni ibyacu, ntabwo nzongera kubivuga kuko no kubibwira abantu ntacyo byabafasha.”

Abajijwe impamvu atacyambaye impeta, yari yarambitswe na Safi Madiba, Niyonizera yavuze ko ari uko yari avuye koga bityo ko yari ayisize mu nzu.

Mu minsi ishize hari hadutse amakuru yavugaga ko uyu muryango wari wiyunze wongeye kugirana ibibazo nyuma y’ayari yasakaye mu itangazamakuru mu ntangiro za 2020 ko aba bombi batandukanye.

Nubwo Safi Madiba yaje kwemera ko yatandukanye n’umugore we, ni ibintu byari byarabanje guhwihwiswa gusa impande zombi zikabitera utwatsi zivuga ko nta kibazo kiri hagati yabo.

Ubwo yari mu bikorwa byo kumenyekanisha film ye yitwa ’Za Nduru’, Niyonizera Judith yabajijwe n’itangazamakuru ku bijyanye n’uko gutandukana kwe n’umugabo we, na bwo avuga ko ari ubuzima bwabo atavugaho byinshi ariko ko batigeze batandukana.

Gusa kuva Niyonizera yasubira muri Canada mu ntangiro za 2021, ntabwo hongeye kumenyekana amakuru y’urugo rw’ibi byamamare mu muziki na sinema.

Amakuru avuga ko bakimara gutandukana Safi yabanje kubana n’umugabo w’Umunyarwanda utuye mu Mujyi wa Calgary wari umucumbikiye, ariko nyuma baza gutandukana uyu muhanzi yimukira ahitwa Vancouver naho muri Canada.

Uwaduhaye amakuru yagize ati "Safi Madiba yageze aho akundana n’umuzungukazi wa hano muri Canada ari na we babanaga icyo gihe ariko nyuma ubanza baragiranye ibibazo aza kujya kwibana wenyine."

Yakomeje agira ati "Mu minsi yashize rero, nibwo Safi Madiba yatangiye kongera kugendana na Judith ndetse nigeze kubabonana muri studio, hari indirimbo Safi Madiba yari arimo gukora."

Iby’iyi ndirimbo ariko bijya gusa cyane n’amashusho IGIHE yabonye aherutse gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga za Niyonizera Judith agaragaza umuhanzi Safi Madiba ari muri studio ari kumwe n’undi mugabo bigaragara ko barimo gukora indirimbo.

Mu makuru akomeje kuvugwa ahamya ko mu minsi ishize ubwo aba bombi bari basubiranye, Niyonizera Judith yababajwe no kubona Safi Madiba akiganira na wa muzungu nyamara bari bumvikanye ko byarangiye.

Uyu mugore utarabashije kubyihanganira, nibwo yafashe icyemezo cyo guhita asohora amashusho ari kumwe na Safi Madiba muri studio.

Safi Madiba wari wumvikanye na Niyonizera ko bagiye gusubirana mu ibanga rikomeye yababajwe cyane n’ayo mashusho umugore we yasohoye, umwuka mubi wongera kuvuka ubwo.

Kugeza ubu umubano w’aba ngaba wongeye kuzamba.

Ikiganiro na Judith Niyonizera

Niyonizera Judith uri mu kiruhuko mu Rwanda, yanze kuvuga iby'umubano we na Safi Madiba
Niyonizera yavuze ko atifuza kuvuga ku muryango we kuko ari ibanga ryabo
Niyonizera Judith yarushinze na Safi Madiba mu 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .