00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyonizera Judith agiye gusemura filime ye mu ndimi z’amahanga ’Dubbing’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Kanama 2021 saa 09:09
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli, Niyonizera Judith wamamaye mu ruhando rw’imyidagaduro ubwo yari umugore wa Niyibikora Safi Madiba, ari gushaka abahanga mu ndimi bazamufasha gusemura filime ye yise ‘Za Nduru Series’.

Niyonizera yateguye irushanwa ryo gushakisha abahanga mu ndimi bazamufasha gusemura iyi filime abinyujije muri sosiyete abereye Umuyobozi ya Judy Entertainment Ltd.

Binyuze muri Judy Entertainment Ltd, Niyonizera afatanyije n’abarimo Muyoboke Alexis yashyize hanze filime yise ‘Za Nduru Series’ igaruka ku buzima abahanzi n’ibyamamare muri rusange babamo umunsi ku munsi haba mu muziki na nyuma yawo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Niyonizera yavuze ko nyuma yo gushyira hanze iyi filime igatambutswa kuri TV10 na YouTube, yaje kubona abafatanyabikorwa bamusaba ko yazayishyira mu rurimi rw’Igifaransa n’Icyongereza hakozwe ibyitwa ‘Dubbing’.

Ati “Ni yo mpamvu twateguye iri rushanwa ryo gushaka abafite amajwi meza mu Gifaransa n’Icyongereza ari na bo tuzifashisha dusemura iyi filime.”

Niyonizera yavuze ko hakenewe abakobwa n’abahungu bose hamwe barenga 10.

Uyu mugore kuri ubu uri kubarizwa muri Canada, yavuze ko ibikorwa byo gushakisha aba bantu bizarangira ku wa 25 Kanama 2021.

Abafite amajwi meza ndetse bazi kuvuga neza Igifaransa n'Icyongereza bashyiriweho irushanwa
Bamwe mu bakinnyi bakina muri filime yiswe 'Za Nduru'
Niyonizera kuri ubu ari kubarizwa muri Canada aho asanzwe atuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .