00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyo Bosco na Symphony Band basusurukije abakurikiye Iwacu Muzika (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Nzeri 2021 saa 12:12
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Niyo Bosco n’abacuranzi baririmba muri Symphony Band basusurukije abakurikiye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival, cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nzeri.

Ni igitaramo cyanyujijwe kuri televiziyo y’u Rwanda aho aba bahanzi bongeye gushimangira ubuhanga bwabo ndetse no gususurutsa abakunzi b’umuziki mu bihangano bitandukanye.

Iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya gatatu, ryanyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

Mbere y’uko igitaramo gitangira, abahanzi bahawe umwanya ariko na BK nk’umwe mu baterankunga bacyo, ihabwa umwanya ngo isobanure kuri serivisi ya BK Agency, aho mu bice bitandukanye iyi banki ihagarariwe n’aba-agents batandukanye.

Jean Bosco Bizimungu wari uhagarariye iyi banki yabwiye umunyamakuru Luckman Nzeyimana wayoboye ibiganiro byatanzwe mbere y’igitaramo, ko iyi serivisi ariyo kwizerwa kandi ifasha abantu mu koroherezwa kubona serivisi za BK.

Ati “Ni serivisi Banki ya Kigali yashyizeho mu buryo bwo kwegereza abantu serivisi yaba abakiliya bacu cyangwa n’abandi. Namara impungenge abanyarwanda ko ari ibintu byizewe gusa mu gihe bari kuyikoresha bakareba niba bahawe inyemezabwishyu kandi bakahava babonye sms, igaragaraza ko basabye serivisi y’ukuri cyane ko ubwo butumwa aritwe tubutanga.”

Nyuma ya Bizimungu, abahanzi bahawe umwanya baganira na Luckman. Mu kiganiro gito bagiranye, Symphony Band yavuze ko yishimira intambwe imaze gutera.

Irakora Fabrice uvuza ingoma muri iri tsinda yagiriye inama abandi baba bashaka gutangiza band ko bakora cyane kandi bakitinyuka.

Ati “Icya mbere nababwira ni ugutinyuka kandi bagakomeza kwiga ibintu byinshi bitandukanye kandi bagakora cyane. Ikintu uzi ukakigiraho icyizere.”

Mugengakamere Joachim ucuranga Guitar Solo usanzwe uzwi nka The Major yavuze ko bafite label ifite na studio bise Back Stage, kandi ikaba iri ku rwego rwo kwishimira.

Ati “Ni Label ifite abahanzi bakomeye bitwa Symphony. Dufite studio nziza kandi iri ku rwego rwo hejuru.”

Symphony Band niyo yabanje ku rubyiniro iririmba ibihangano bitandukanye. Baririmbye ibihangano byabo birimo ‘Ide’ bakoranye na Alyn Sano, ‘Crazy’, ‘Follw’, ‘Respect’ n’izindi zitandukanye zabo zakunzwe.

Hakurikiyeho Niyo Bosco ariko nawe mbere yo kujya ku rubyiniro abanza kugirana ikiganiro na Lucky. Yavuze ko ari umwe mu bantu bagize amahirwe atunguranye kandi akaba yishimira intambwe umuziki we umaze gutera.

Ati “Ndi umwe mu bantu ntatinya kuvuga bagize amahirwe kandi akaza atunguranye. Rero byakomeje gutyo bigera mu 2020 nsohora indirimbo ya mbere. Nagiye ncika intege ariko nkikomeza kugeza na n’uyu mwanya hari ikimaze gukoreka.”

Yagiriye inama abantu bafite ubumuga cyangwa abandi bashobora gucika intege kubera ikintu runaka ko bidakwiriye ahubwo bagomba kubanza kwikunda.

Ati “Icyo nabwira ufite ubumuga ni uko nta muntu wakabaye afite imyumvire yo kumva ko adashoboye. Ikintu cya mbere uba ugomba kumenya ni uko aba ari wowe uba ugaragara imbere ya buri wese. Tujye tumenya ko Imana ariyo byose. Umuntu wakwiheba namubwira ko agomba kwikunda.”

Yavuze ko umusanzu mu muziki yawutanze kuva yatangira kuririmba ariko akaba yifuza gukomeza.

Niyo Bosco afashijwe n’iri tsinda rya Symphony baririmbye ibihangano bye bitandukanye byakunzwe cyane birimo nka ‘Ubigenza ute’, ‘Imbabazi’, ‘Ibanga’, ‘Izindi mbaraga’ yahuriyemo na Aline Gahongayire , ‘Piyapuresha’ n’izindi zitandukanye.

Aba baririmbyi babaye aba 12 baririmbye muri Iwacu Muzika Festival 2021. Baje bakurikira abandi barimo Platini P, Masamba Intore na Mariya Yohana bafatanyije na RDF Military Band, Mani Martin, Cyusa Ibrahim, Peace Jolis, Naason na Edouce Softman na Bruce Melodie, Israel Mbonyi, Bushali na Aime Bluestone, Yverry , igitaramo cyo kunamira cyo kunamira Jay Polly na Marina na Calvin Mbanda ndetse Makanyaga waherukaga muri ibi bitaramo.

Aba bahanzi babaye aba 12 basusurukije abantu muri iki gitaramo
Iri tsinda ryemeza ko umuziki umaze kurifasha byinshi birimo no kuba ryifitiye studio
Niyo Boco yaririmbye ibihangano bye bitandukanye
Niyo Bosco ashaka kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga
Niyo Bosco avuga ko yishimira ko yagize amahirwe atunguranye ubu akaba hari aho amaze kugera mu muziki we
Niyo Bsco na Symphony Band ubwo bari ku rubyiniro
Symphony Band yashimishije abari bakurikiye igitaramo yahuriyemo na Niyo Bosco
The Major wo muri Symphony ku rubyiniro

Amafoto: BJC/ East African Promoters(EAP)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .