Kwamamaza

Nishimwe Albine yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza ya UTB

Yanditswe kuya 8-08-2016 saa 08:24' na Remesha Jr.


Nishimwe Uwingabire Albine wiga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza y’Amahoteli, Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi UTB, yambitswe ikamba rya Nyampinga w’iri shuri asimbura Ibyishaka Elisabeth warihawe muri 2012.

Uwingabire Albine w’imyaka 21 y’amavuko, yiga muri Kaminuza ya UTB mu ishami rya Kigali. Umusore witwa Ruthi Patrick wiga mu mwaka wa Mbere mu gashami ka UTB mu Mujyi wa Rubavu yagizwe Rudasumbwa ahigitse abasore icyenda yari ahanganye na bo.

Umuhango wo gutora Nyampinga na Rudasumbwa ba UTB wabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 6 Kanama 2016 kuri Lemigo Hotel ahari hateraniye abiganjemo abanyeshuri biga muri iri shuri, ababyeyi b’abanyeshuri n’abandi bantu batandukanye.

Iyi kaminuza yongeye gutora Nyampinga na Rudasumbwa bayihagararira nyuma y’imyaka ine yari yihiritse iki gikorwa kitaba. Iri shuri ryaherukaga gutora Nyampinga kuwa 9 Werurwe 2012, [icyo gihe ryitwaga RTUC] hatowe Miss Elisabeth Ibyishaka naho mu bahungu hatsinda uwitwa Raoul Mugwaneza wahawe ikamba rya Rudasumbwa.

Irushanwa ryahuje abasore n’inkumi 20 biga muri UTB[University of Tourism,Technology and Business studies] mu mashami yayo abiri, mu Mujyi wa Rubavu no ku cyicaro cyayo i Kigali, ryateguwe na Mind Africa Group.
Mu gukora amajonjora y’ibanze, hatoranyijwe inkumi n’abasore icumi muri buri shami bose hamwe bakuzuza umubare 20.

UTB Kigali yari ihagarariwe n’abanyeshuri icumi, mu bakobwa harimo : Ingabire Doreen, Buranga Cynthia, Uwamahoro Tidjalat, Uwanyirijuru Roselinda na Nishimwe Uwingabire Albine. Mu cyiciro cy’abasore harimo: Maboneza Gilbert, Rwamagaju Stanley, Rukundo Dismas, Kwizera Assouman na Kabanda Alexis.

Ishami rya Rubavu ryo ryari rihagarariwe na Uwamurera Patience, Nyirabaruta Aline, Kazeneza Marie Merci, Mucyo Nathalie, Isimbi Delice; naho mu basore hakabamo Ruthi Patrick, Ntsinzi Eloi, Nkurunziza Enock, Rugamba Charmant na Cyubahiro Pacifique.

Albine yagizwe Nyampinga naho Ruthi Patrick aba Rudasumbwa

Abatsinze bose hamwe:

- Miss UTB2016 : Albine Nishimwe Uwingabire (UTB Kigali Campus)
- Igisonga cya mbere: Kazeneza Marie Merci
- Igisonga cya kabiri: Buranga Cynthia
- Miss Photogenic: Kazeneza Marie Merci
- Miss Popularity : Tidjalat Uwamahoro

Mu bahungu....

- Mister UTB 2016 : Patrick Ruthi (UTB Gisenyi Campus)
- Igisonga cya Mbere: Rugamba Charmant
- Igisonga cya kabiri: Pacifique Cubahiro
- Mister Photogenic: Gilbert Maboneza
- Mister Popularity: Enock Nkurunziza

Abatsinze bahawe ibihembo bitandukanye birimo amafaranga 350,000 y’u Rwanda, ibikoresho bagenewe n’uruganda rwa Sulfo Industries mu gihe cy’umwaka wose, bemerewe kwishyurirwa amafaranga y’ishuri y’imyaka basigaje muri kaminuza n’ibindi bihembo bitandukanye.

Ibirori byitabiriwe n'abiganjemo abanyeshuri ba UTB
Abari bagize akanama gatanga amanota
Nishimwe Albine asimbuye umukobwa watowe muri 2012

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved