00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nirere Shanel yasohoye indirimbo irata ubutwari bw’abarokotse Jenoside baharanira kwiyubaka

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Kamena 2021 saa 10:18
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu myinsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Nirere Shanel yasohoye indirimbo ‘Araho’ ashimiramo uko abarokotse bakataje mu rugendo rwo kwiyubaka.

Muri iyi ndirimbo nshya, Nirere yubakiye ku nkuru z’abarakotse batashya ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga kuri iyi ndirimbo ye nshya Nirere yagize ati “Araho ni indirimbo natuye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, kandi nkanasingiza ubutwari bwabo bwo gukomeza guharanira kwiyubaka no kubaho neza.”

Muri iyi ndirimbo Nirere akomoza ku nkuru zinyuranye z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kwiyubaka.

Hari aho akomoza ku mukobwa warokotse akiri muto akisanga afite inshingano zo kwita kuri barumuna be.

Aha yagize ati “Arabatashya arabakumbuye, umwe mwasize ari umwangavu ni we wareze abandi bana, basangira akabisi n’agahiye. Ni impamo ntako atagize ngo abarinde gushavura, nubwo we bihora bimusaba gushinyiriza ashira. Araho!”

Yanakomoje kandi ku nkuru y’umubyeyi wasigaye ari incike ariko ukomeje gutwaza urugendo rwo kwiyubaka, ati “Wa mubyeyi wagizwe incike ariho atariho, uko abonye ibibondo amabere arikora! Umutuzo n’ibitotsi abiheruka muri rimwe, ariko ahora atwaza ngo abapfobya batabona urwaho.”

Nirere Shanel yagaragaje ko abarokotse nubwo bafite intimba ariko batazaheranwa n’agahinda, ahubwo bakomeje urugendo rwo kwiyubaka no kubaka urwababyaye.

Ati “Intimba ntiteze gushira ariko tuzakomeza kubiba amahoro, tuzabiba urukundo kugira ngo ishyano ryatugwiriye ntirikagwe ahandi. Intima ntiteze gushira, kuko ibyabaye ari agahomamunwa ariko twanze guheranwa n’agahinda dukomeje kwiyubaka kandi tuzakomeza gusana no kubaka urwatubyaye.”

Uyu muhanzikazi asoza iyi ndirimbo, yumvikanishije ko abarokotse biteguye gukomeza kubana no guturana n’abafite aho bahuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anabibutsa ko icyo bapfana kiruta kure icyo bapfa.

Nirere Shanel usigaye atuye mu Bufaransa ni umwe mu bahanzi bakorera umuziki muri Diaspora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .