00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nina yakoze igitaramo cye cya mbere nyuma y’uko itsinda ‘Charly&Nina’ risenyutse

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 Nyakanga 2021 saa 06:39
Yasuwe :
0 0

Muhoza Fatuma benshi bazi nka Nina wamenyekanye cyane mu itsinda rya ‘Charly na Nina’ ryamaze gusenyuka, kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Nyakanga 2021 yagaragaye mu gitaramo cyo gukangurira abantu kurwanya ruswa n’akarengane.

Ni igitaramo cyatambukaga kuri Televiziyo y’u Rwanda aho uyu muhanzikazi yaserutse yambaye igisarubeti cy’umukara kijyanye n’inkweto zifunze, ari kumwe n’ababyinnyi bane n’itsinda ry’abacuranzi rya Symphony Band.

Nina yaririmbye indirimbo hafi ya zose bakoze akiri mu itsinda rya Charly na Nina.

Muri iki gitaramo Nina yanyuzagamo agatanga ubutumwa bwo gusaba Abanyarwanda muri rusange kurwanya ruswa n’akarengane.

Igitaramo cyatangiye saa kumi n’imwe z’umugoroba kimara iminota 40. Nina akoze igitaramo cye cya mbere ari wenyine nyuma y’umwaka urenga atandukanye na Charly baririmbanaga.

IGIHE ifite amakuru avuga ko ibibazo by’iri tsinda byazamutse cyane mu mpera za 2019, icyakora bikomeza kugirwa ibanga ndetse umunsi ku wundi hagakorwa ibiganiro byo kurebera hamwe uburyo batatandukana ariko bikanga bikaba impfabusa.

Charly na Nina ni itsinda rizahora ryibukirwa ku ndirimbo zakunzwe n’abatari bake ryakoze zirimo Indoro, Owooma, Face to Face, Komeza unyirebere, Zahabu, Agatege, Ido bakoranye na Bebe Cool n’izindi nyinshi.

Iki gitaramo cyamaze iminota 40 y'ingufu kuri Nina wagombaga gususurutsa abakunzi be batari baherutse amakuru ye
Muri iki gitaramo, Nina yafatanyaga na Syphony Band bikarushaho kuryoha
Nina yari afite ababyinnyi bane bamufashije gususurutsa abari bakurikiye igitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .