00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndashaka kuba ikirango cy’umuziki w’Amajyaruguru - Maylo nyuma yo gukorana indirimbo na Mico The Best

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Gicurasi 2021 saa 02:13
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Hirwa Maylo umenyerewe mu karere ka Musanze, nyuma yo gusohora indirimbo nshya ‘Ayo mahirwe’ yakoranye na Mico The Best, yavuze ko mu byo aharanira harimo ukuba ikirango cy’umuziki w’Intara y’Amajyaruguru.

Ibi Maylo yabivuze nyuma yo gusohora indirimbo nshya ‘Ayo mahirwe’, mu mashusho yayo akaba yarahisemo kugaragaza uduce tumwe na tumwe nyaburanga tw’Akarere ka Musanze.

Mu kiganiro na IGIHE, Maylo yavuze ko ari kugerageza gukora cyane ku buryo izina rye ryazamuka mu ruhando rw’abahanzi bakomeye.

Ati “Ndi kugerageza gukora cyane ngo ninjire mu ruhando rw’abahanzi b’amazina akomeye mu Rwanda, ndifuza ko umuntu uzajya utekereza Intara y’Amajyaruguru mu muziki, ari njye uzajya uza mu mitwe yabo.”

Yongeyeho ko mu gihe yaba ageze mu ruhando rw’abakomeye mu muziki w’u Rwanda, inzozi ze zo kuba ikirango cy’umuziki w’Intara y’Amajyaruguru akomokamo yaba azikabije.

Indirimbo ‘Ayo mahirwe’ yakoranye na Mico The Best igiye hanze ikurikira ‘Inyenyeri yanjye’ yakoranye na Bull Dogg.

Gukorana n’abahanzi b’amazina akomeye, Maylo avuga ko ari bumwe mu buryo yabonye bwo kuzamura izina rye mu muziki w’u Rwanda.

Hirwa Maylo ni umwe mu bahanzi bo mu ntara bamaze imyaka itari mike bahanyanyaza mu muziki.

Kugeza ubu ari mu bakomeye bakorera umuziki wabo mu Majyaruguru, ni mu Karere ka Musanze.

Indirimbo nshya ya Maylo na Mico The Best mu buryo bw’amajwi yakozwe na MadeBeats mu gihe mu buryo bw’amashusho yakozwe na Eazy Cuts.

Maylo yifuza kuba ikirango cy'umuziki w'Intara y'Amajyaruguru
Maylo yifashishije Mico The Best mu ndirimbo ye nshya yise 'Ayo mahirwe'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .