Niba urubyiruko rwumva ko Covid-19 itarureba, Polisi yo irarureba – CP John Bosco Kabera

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 Werurwe 2021 saa 01:22
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi abiganjemo urubyiruko bagaragara mu bikorwa byo kwica amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera yabibukije ko Polisi iri maso kandi yiteguye kubibutsa ko hari ibyo barengaho.

Ibi umuvugizi wa Polisi y’Igihugu yabivuze ubwo herekanwaga urubyiruko 39 rwafatiwe mu nzu imwe yafatirwagamo amashusho y’indirimbo ‘Amata’ y’abahanzi Social Mula na Phil Peter.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo herekanwaga uru rubyiruko kuri uyu wa Kabiri, CP John Bosco Kabera yagize ati “Mu buhanzi, mu bugeni, mu itangazamakuru, ibintu abantu bakwiye gukora ni ibihuye n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ntabwo bakwiye gukora ibitandukanye nayo.”

Yakomeje yibutsa urubyiruko ko icyorezo cya Covid-19 kigihari kandi kidakwiye gukerenswa.

Ati “Nta mpamvu yo kudohoka kuko Covid-19 iracyahari […] buri muntu akwiye kurinda mugenzi we kugeza igihe ingamba zoroherejwe. Abantu bakwiye kwihangana ntibadohoke.”

Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragaza ko urubyiruko rutari mu cyiciro cy’abazahazwa cyane na Covid-19 nubwo bidasobanuye ko batayandura cyangwa ngo ibahitane.

Avuga ku rubyiruko rukunze kugwa mu mutego wo kwangiza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 bitwaje ibyo, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera yagize ati “Inama twaha urubyiruko ni uko aribo bantu bakwiye kwirinda bakarinda n’abakuze, mu gihe rero babirenzeho bakumva ko Coronavirus itabareba, ibyo ntabwo Polisi ibizi, yo izabareba, babimenye kandi ko bazabifatirwamo bakabihanirwa.”

Kugeza ubu ufashwe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 ashyirwa ahantu hihariye akigishwa amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, akipimisha ku mafaranga ye basanga ari muzima agacibwa amande akabona kongera gutaha.

CP John Bosco Kabera Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu yasabye urubyiruko kwirinda kugira ngo babashe kurinda n'abakuze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .