Uyu muhanzi ubusanzwe udakunda gutangaza amakuru y’urukundo rwe, yavuze ko no gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza ko asigaye afite umukunzi byabaye nk’impanuka.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Christopher yagize ati “Ni ubwa mbere byari bimbayeho. Kiriya gihe nari ndi gusoza ikiriyo [cy’umubyeyi we wari witabye Imana], ubwo nari muri izo gahunda yarantunguye antanga hano [mu rugo kwa Christopher] arategura mpageze nsanga ni ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko.”
Uyu muhanzi yahishuye ko ari ubwa mbere umukobwa yari amuteguriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko, yisanga yabishyize ku mbuga nkoranyambaga atyo.
Cristopher yagize ati “Ni ubwa mbere byari bigenze kuriya. Ubusanzwe byabaga ari ugusangira n’inshuti, naratunguwe cyane bituma nisanga nabishyize hanze.”
Yavuze ko uwo mukobwa wamutunguye ari uwa kabiri bakundanye mu buzima. Ati “Kuri njye ni umukobwa wa kabiri, ariko abatanzi cyane bashobora kuvuga ko ari uwa mbere kuko n’undi ntabwo yamenyekanye.”
Christopher avuga ko kimwe mu bintu yakundiye umukunzi we mushya, ari uko ari umuntu ugira ibanga ry’ubuzima bwe akaba n’umunyabwenge.
Ati “Ni umuntu ukunda ubuzima bw’ibanga, mbega iki turagihuje. Ikindi gikomeye ni umunyabwenge cyane ushobora kukugira inama mu bintu binyuranye.”
Ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko tariki 30 Mutarama 2021, Christopher yateguriwe umutsima n’umukunzi we, wari wanditseho amagambo y’urukundo agira ati “Isabukuru nziza rukundo”.
Nyuma yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto bakata uyu mutsima, uyu muhanzi yemeye ko afite umukunzi kandi ko ari na we bawukatanye.
Ati “Ni umukunzi wanjye, urabizi sinkunda gushyira hanze amakuru y’urukundo rwanjye. Nta byinshi ndi bumuvugeho ariko icyo nababwira ni uko mfite umukunzi.”
Christopher yavuze ko uyu mukobwa wamwigaruriye bamaze igihe kinini baziranye ariko bakaba bariyemeje gukundana mu minsi mike ishize, ati “Tumaze imyaka myinshi tuziranye, gukundana byo tumaze amezi atandatu.”
Inkuru y’uko uyu muhanzi asigaye afite umukunzi, ije mu gihe uyu muhanzi amaze igihe gito apfushije umubyeyi we witabye Imana tariki 21 Mutarama 2021.
Reba ikiganiro twagiranye na Christopher



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!