00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Omondi yavuze ko yifuza gutura mu Rwanda agashakana n’Umunyarwandakazi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Ukwakira 2021 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Umunyarwenya Eric Omondi ukomoka muri Kenya, yahishuye ko yifuza gutura mu Rwanda ubuzima asigaje ku Isi, by’umwihariko agashaka n’umunyarwandakazi bazabana akamubyarira umwana.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Eric Omondi uri kwamamaza filime nshya agiye gukora yise ‘Wife Material’ nibwo yavuze kuri iyi ngingo yo gushaka umugore w’umunyarwandakazi.

Icyakora nubwo uyu munyarwenya w’icyamamare yatangaje ibi, abakurikiranira hafi imyidagaduro batekereje ko yabikoze agamije kwamamaza iyi filime ye nshya yari aherutse no kuza mu Rwanda gushaka uko yakorwa.

Eric Omondi uri mu banyarwenya bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba avuze ibi mu gihe mu 2019 ari bwo yatangaje ko atandukanye n’umutaliyanikazi witwa Chantal Grazioli bari bamaze imyaka ine bakundanaga.

Mu 2016, Omondi yari yarambitse uyu mukobwa impeta y’urukundo.

Eric Omondi na Chantal Grazioli batangiye gukundana mu ntangiriro z’umwaka wa 2015 nyuma y’uko uyu munyarwenya atandukanye na Jacque Maribe bapfuye ko yamuciye inyuma.

Mu 2019 Eric Omondi yavuze ko we n'umukunzi batandukanye babyumvikanyeho
Mu 2016 ku itariki 14 Gashyantare, ku munsi wahariwe abakundana, Eric Omondi yatunguye Chantal amusaba kuzamubera umugore nawe arabimwemerera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .