00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni ubwa mbere nari mpageze! Umuhanzikazi Sho Madjozi yavuze imyato u Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 Gicurasi 2021 saa 10:56
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi wo muri Afurika y’Epfo, Maya Christinah Xichavo Wegerif, wamamaye nka Sho Madjozi wari umaze iminsi mu Rwanda aho yari yitabiriye imikino ya Basketball Africa League [BAL], yaratiye abandi ubwiza bw’urw’imisozi igihumbi.

Binyuze mu butumwa yatambukije yifashishije amashusho, Sho Madjozi yabanje kwishimira uburyo u Rwanda rwakiriye neza imikino ya Basketball Africa League [BAL].

Ati “Uyu munsi nishimiye kuba narakurikiye imikino ya nyuma y’irushanwa rya BAL ryabaga ku nshuro yaryo ya mbere, […] navuga ko nanyuzwe cyane. Kigali Arena yonyine itanga ibirori! Buri kimwe cyari ku murongo.”

Yakomeje aratira abataragera mu Rwanda ubwiza bw’urw’imisozi igihumbi, abashishikariza kuzarusura.

Ati“Ni ubwa mbere naringeze i Kigali, ahantu heza cyane! Nageze mu gihugu cy’imisozi igihumbi, ni cyiza cyane […] Naharangira buri wese wifuza gutembera ngo arebe umugabane wa Afurika!”

Uyu muhanzikazi by’umwihariko yakanguriye abanya Afurika gutemberera mu Rwanda, ati “Ni igihugu cyiza gituwe n’abantu beza.”

Sho Madjozi ukomoka muri Afurika y’Epfo afite imyaka 29. Ni umuririmbyi, umuraperi, umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filime akaba n’umusizi.

Mu minsi ishize yahuye n’umuhanzikazi w’Umunyarwanda Alyn Sano bivugwa ko hari imishinga bemeranyije kuba bakorana.

Sho Madjozi, mu 2019 yashyizwe na Forbes mu rubyiruko rwo muri Afurika rutarageza imyaka 30, rwatanze umusanzu mu ruganda rw’imyidagaduro.

Uyu mukobwa yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Huku’, ‘Idhom’, ‘John Cena’ yatumye aba icyamamare kurushaho, yagiye hanze mu 2019.

Sho Madjozi wari witabiriye imikino ya BAL yavuze u Rwanda imyato
Sho Madjozi na Fireboy kuri Kigali Arena bagiye kureba umukino wa nyuma wa BAL

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .