00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nkusi Arthur yateye imitoma umukunzi we, Miss Muthoni Fiona

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Nyakanga 2021 saa 10:39
Yasuwe :
0 0

Urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Miss Muthoni Fiona n’umunyamakuru Nkusi Arthur wubatse inzi mu myidagaduro y’u Rwanda, akaba umunyarwenya w’icyamamare ndetse n’umuyobozi w’ibirori n’imihango itandukanye.

Abinyujije ku mafoto Miss Muthoni Fiona yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, Nkusi Arthur yifashishije umwanya usanzwe utangirwamo ibitekerezo atera imitoma uyu mukobwa baryohanye mu rukundo.

Nkusi Arthur avuga ku mafoto umukunzi we yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Ni iki nakoze ngo ube uwanjye? Urasa neza!”

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo umunyarwenya Nkusi Arthur yemeye ko akundana n’umunyamakuru wa CNBC Africa, Fiona Muthoni Naringwa wanabaye Igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, akaba n’igisonga cya mbere cya Miss Africa Calabar 2017.

Urukundo rw’aba bombi rumaze igihe nubwo bari baragerageje kurugira ibanga rikomeye.

Ku munsi w’abakundana wizihijwe tariki 14 Gashyantare 2018, Arthur Nkusi yaratunguranye agaragaza ko afite umukobwa bakundana, ibintu yari akoze ku nshuro ya mbere.

Yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram ari kumwe n’umukobwa ariko itagaragaza isura ye neza, arangije ashyiraho amagambo y’urukundo.

Nubwo ifoto yari yijimye cyane ku buryo itagaragaza neza isura y’umukobwa, hari abari bamaze gutahura ko ari Muthoni Fiona Naringwa byari bisanzwe bivugwa ko bakundana.

Nkusi Arthur ukundana na Muthoni Fiona asanzwe ari umunyamakuru wa Kiss Fm
Miss Muthoni Fiona wigaruriye umutima wa Nkusi Arthur

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .