Ngo nintera imbere bazaba dendo - Alto yahishuye icyamutandukanyije na Ladies Empire ya Oda Paccy

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Werurwe 2021 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2021, umuhanzi Dusenge Eric uzwi nka Alto, yeruye ko yamaze gutandukana na Ladies Empire byakunze kuvugwa ko yari iya Oda Paccy, yerekeza muri TB Music Entertainment.

Uyu muhanzi wari ugifite amasezerano muri Ladies Empire yabajijwe ikimutandukanyije n’abo bari bamaze imyaka irenga ibiri bakorana, ahishura ko hari ibitarubahirijwe bityo we afata icyemezo cyo kuyasesa.

Ati “Ubusanzwe mu masezerano mfitanye nabo, mu mwaka bagombaga kunkorera indirimbo eshanu nkanakorana n’umuhanzi nihitiyemo! Ariko mu myaka ibiri bankoreye indirimbo ebyiri.”

Uyu muhanzi yavuze ko nyuma yo kubona ko hari ibitaragenze neza, yahisemo kwandikira ubuyobozi bwa Ladies Empire abumenyesha ko bakwiye gusesa amasezerano.

Mu butumwa yohereje yifashishije Email ndetse na WhatsApp, Alto avuga ko atigeze asubizwa ahubwo yutswe inabi.

Ati “Byabaye ngombwa ko nandikira Nadia (wari ushinzwe abahanzi muri Ladies Empire), abonye ubutumwa bwanjye yambwiye nabi bikomeye amenyesha ko nindamuka nteye imbere azaba dendo.”

Uyu musore yakomeje avuga ko mu masezerano bari bafitanye, uwanditse iyo amaze iminsi 30 atarasubizwa aba afite uburenganzira bwo gukora icyo ashaka, ibi ni nabyo byamubayeho.

Mu gusoza ijambo rye, Alto yavuze ko ashimira cyane Oda Paccy babanye muri Ladies Empire ariko ko ubuyobozi bw’iyi studio ntacyo kubushima afite.

Ndacyagukunda ni imwe mu ndirimbo Alto yakoreye muri Ladies Empire mbere y’uko batandukana

Alto yasobanuye icyamutandukanyije na Ladies Empire
Alto yasinye amasezerano muri TB Music Entertainment

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .