00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngiye kongera kumubuza agahenge! Ubutumwa bwa Christopher kuri Bruce Melodie

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Ugushyingo 2021 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kuririmba mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 Bruce Melodie amaze mu muziki, Christopher yavuze ko igihe yari yarihaye cyo guha agahenge uyu muhanzi cyarangiye ndetse agiye kongera gukora cyane akagaruka mu muziki yemye.

Tariki ya 6 Ugushyingo 2021 ni bwo Bruce Melodie yakoze igitaramo cy’amateka yizihirijemo imyaka 10 amaze yinjiye mu muziki.

Mu bahanzi bagitumiwemo harimo na Muneza Christophe [Topher] umaze imyaka 11 yinjiye mu muziki.

Christopher ari mu bashimishije abakunzi b’umuziki bitabiriye igitaramo; yaririmbye indirimbo zitandukanye zakunzwe kuva mu myaka yo hambere zirimo “Byanze”, “Iri joro”, “Impeta”, “Ndabyemeye”, “Habona”, “Agatima” na “Mi Casa’’ yasohoye muri Kanama 2021.

Nyuma y’igitaramo yabwiye IGIHE ko yatewe ishema na Bruce Melodie umaze imyaka icumi mu muziki, cyane ko muri icyo gihe cyose babaga bameze nk’abahanganye.

Yagize ati “Ndishimye cyane kuba umuvandimwe wanjye yizihiza imyaka 10 mu muziki, imyinshi muri iyo twarayikoranye twabaga turi kumwe, ndishimye cyane.”

Christopher yavuze ko kuba Bruce Melodie yarabashije kumara imyaka icumi mu muziki kandi akiri mu bakomeye ari ibintu byiza cyane kuko bifasha uruganda rwa muzika.

Icyakora ku rundi ruhande, Christopher yavuze ko yari yarahaye Bruce Melodie agahenge k’imyaka ibiri amwizeza ko agiye kongera kumubuza amahwemo.

Ati “Namuhaye nk’imyaka myiza nk’ibiri yo gukora ariko ubu nagarutse, ngiye kongera kumubuza agahenge.”

Icyakora nubwo Christopher avuga ko agiye kongera kubiza icyuya Bruce Melodie yahamije ko ari inshuti z’igihe kirekire.

Ati “Tugera imbere y’abafana tugahondana ariko twaba turi kumwe turi inshuti nawe arabizi.”

Christopher na Bruce Melodie ni abahanzi bakunze guhangana mu myaka yashize by’umwihariko kuva mu 2013 kuzamura, uguhangana kwabo kukaba kwarakajijwe umurego n’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Uyu muhanzi yatangiye umuziki mu 2009 nyuma yo gutsinda amarushanwa yateguwe na Kina Music. Icyo gihe yasohoye indirimbo yitwa ‘Bye Bye’, nyuma yakoze izindi zirimo iyitwa ‘Ishema’, ‘Sigaho’, ‘Amahitamo’ zitamenyekanye cyane. Indirimbo zose zakunzwe Christopher yahimbye, yazikoreye muri Kina Music.

Indirimbo ye iheruka "Mi Casa" yayisohoye muri Kanama 2021 nyuma y’umwaka asa n’utagaragara mu bikorwa bya muzika.

Tariki 14 Gashyantare 2020 ni bwo Christopher yaherukaga gusohora indirimbo yitwa ‘Breath’, nyuma yayo uyu musore yahise aburirwa irengero n’abakunzi b’umuziki we.

Christopher yahishuye ko igihe cy'agahenge yari yarahaye Bruce Melodie cyarangiye, na we agiye kongera kumwahagiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .