00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nel Ngabo ari gutegura album ye ya kabiri

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Nyakanga 2021 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

Rwangabo Byusa Nelson wazanye mu muziki amazina ya Nel Ngabo agiye gushyira hanze album ye ya kabiri nyuma yo kumurika iya mbere yise ‘Ingabo’.

Ni album uyu musore yatangiye gukoraho guhera muri Mutarama uyu mwaka akaba atarayibonera izina, gusa ateganya ko izaba iriho indirimbo zirenga 10.

Mu kiganiro yahaye IGIHE yavuze ko ari gukora ibishoboka byose ngo iyi album izajye hanze vuba.

Ati “Ndi kwitegura album yanjye ya kabiri. Turacyari kuyikoraho ntabwo ndamenya izina ryayo, gusa nteganya ko izaba iriho indirimbo zirenga 10, kuko tumaze igihe kinini turi kuzitegura, nizimara gutungana zose nzamenyesha abakunzi banjye byinshi kuri yo. Izajya hanze vuba.”

Nel Ngabo amaze gukora indirimbo eshatu zizaba ziri kuri iyi album zirimo ‘Solo’ , ‘Imyaka itatu Remix’ ndetse na ‘Sawa’ yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu.

Ati “Nayihimbye bisanzwe, nayikoreye abantu bakundana ku buryo wayitura umukunzi wawe.”

Iyi ndirimbo ivuga ku musore ukunda umukobwa byo gupfa ku buryo adatuza iyo ataramenya uko amerewe ndetse ni naho uyu muhanzi yahereye aririmba avuga ko uyu musore iyo yavugishije umukunzi we aba yumva ameze neza.

Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Ishimwe Clement naho amashusho akorwa na Meddy Saleh.

Tariki 4 Nyakanga 2020, ku munsi wo Kwibohora nibwo Nel Ngabo yamuritse album ye ya mbere. Uyu muhanzi yafashijwe na Symphony Band.

Nel Ngabo ari kwitegura album ye ya kabiri
Nel Ngabo ni umwe mu bahanzi bazamutse neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .