00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndimbati yatumiwe mu gitaramo cy’urwenya i Burundi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Nyakanga 2021 saa 11:59
Yasuwe :
0 0

Uwihoreye Jean Bosco Moustapha umaze kubaka izina muri filime nyarwanda aho akina yitwa Ndimbati, yatumiwe mu gitaramo cy’urwenya kiri mu bikomeye bibera i Bujumbura mu Burundi.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga Ndimbati yatumiwe mu gitaramo cyitwa ‘Kigingi Summer Comedy’ gitegurwa n’umunyarwenya Kigingi uri mu bakomeye mu Burundi no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Iki gitaramo Ndimbati yatumiwemo kizabera mu Burundi tariki 8 Kanama 2021 ahitwa MIKI Club, kwinjira bikazaba ari amafaranga y’amarundi ibihumbi icumi.

Mu kiganiro kigufi, Ndimbati yagize ati " Barantumiye rwose numvise ngo no mu bitangazamakuru by’iwabo bari kwamamaza, gusa hari ibitaranozwa neza. Hari ibyangombwa tukiri gushaka reka twizere ko bizabonekera ku gihe.”

Ndimbati ubusanzwe utamenyerewe mu bitaramo byo gusetsa, ni umwe mu bakinnyi ba filime bamaze kuryubaka mu Rwanda agakundirwa urwenya akinana mu ma filime atandukanye.

Azwi cyane muri filime yitwa Papa Sava ya Niyitegeka Gratien ari nayo akinamo yitwa Ndimbati.

Agace ka filime ’Papa Sava’ ndimbati akinamo gaheruka gusohoka

Ndimbati ni umwe mu bakinnyi ba filime umaze kubaka izina mu Rwanda
Ndimbati yatumiwe mu gitaramo cy’urwenya i Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .