Ndayisenga Esron wirukanywe muri True Promises yasohoye indirimbo nshya yise ‘Sinakwikiza’

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 20 Mata 2021 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Ndayisenga Esron uherutse kwirukanwa mu itsinda ‘True Promises’ rizwi cyane mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yasohoye indirimbo ‘Sinakwikiza’ yibutsa abantu ko bakijijwe n’ubuntu bw’Imana.

Iyi ndirimbo nshya ya Esron isohotse nyuma y’uko kuwa 8 Werurwe 2021, Ubuyobozi bwa True Promises uyu musore yabarizwagamo busohoye itangazo rivuga ko atakiri umunyamuryango wabo bumushinja imyitwarire mibi.

Mu kiganiro na IGIHE, Ndayisenga Esron wari umuyobozi w’indirimbo muri True Promises Ministries yavuze ko impamvu yirukanywe ari uko bangaga inyigisho z’ijambo ry’Imana z’ukuri.

Nyuma y’ukwezi kumwe Ndayisenga Esron yirukanywe, yahise asohora indirimbo ‘Sinakwikiza’ yakoze afatanyije n’Umuramyi Bidandi Elie.

Ndayisenga yavuze ko yakoze iyi ndirimbo ashaka kwibutsa abantu ko nta kindi gishobora kubakiza uretse ubuntu bw’Imana.

Ati “Intego ni ukugira ngo abantu bakomeze kumenya ko dukizwa n’ubuntu bw’Imana gusa ntabwo ari twe twikiza.”

Yavuze ko iyi ndirimbo ariyo ya mbere atangiye gukora wenyine, ndetse ko kuri ubu agiye kujya asubiramo indirimbo zitandukanye zaba izo mu gitabo ndetse n’izaririmbwe n’abandi.

Yavuze ko adateganya gusubira mu itsinda runaka ahubwo azakomeza kuririmba wenyine.

Ndayisenga Esron yasohoye indirimbo nshya yibutsa abantu ko bakijijwe n'ubuntu bw'Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .