00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndasohoka n’abaja bakigera ikamba - Neg G yajombye agati mu jisho abiyita abami ba Trap

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Gicurasi 2021 saa 12:50
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Neg G the General uzwiho kutaripfana akaba umwe mu badatinya kwinjira mu rugamba rwo guterana amagambo bizwi cyane ku bakora injyana ya Hip Hop, yifashishije imvugo itoroshye yikoma abamaze iminsi biyita abami b’injyana ya Trap.

Ni amagambo Neg G The General yatangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Whatsapp, agira ati “Baranshishura bakiyitirira injyana, ndasohoka n’abaja bakigera ikamba."

Ni amagambo yuzuyemo ubushotoranyi ku baraperi bagenzi be bari bamaze iminsi bahatanira ubwami cyangwa kuba aribo bayoboye abandi mu kugira igikundiro mu njyana igezweho ya Trap.

Amakuru IGIHE yabonye ni uko aya magambo Neg G The General yasohoye ari akubiye mu ndirimbo ye nshya byitezwe ko izajya hanze mu minsi mike iri imbere.

Ni indirimbo ikiri muri studio ariko irimo amagambo akomeye yibasira abahanzi bagiye bumvikana biyita abami b’injyana ya Trap.

Ngenzi Serge benshi bamenye nka Neg G The General agiye gusohora iyi ndirimbo nyuma y’igihe gito atangaje ko yinjiye mu rugendo rwo gukora Album ye nshya izasohoka afatanyije na Label yitwa ‘Broda Hood Records’ ikorera ku mugabane w’u Burayi.

Ku ikubitiro ry’uyu mushinga wa Album, mu minsi ishize Neg G The General yasohoye indirimbo nshya yise ‘Mfite abafana’.

Abakurikiraniraga hafi umuziki kuva mu 2004 kuzamura, bazi neza izina Neg G The General wakoze indirimbo zinyuranye uhereye ku zo yahereyeho n’itsinda yatangije rya UTP Soldiers zirimo ’Byina’ n’izindi. Hari n’izo yakoze ku giti cye nka Internant, Ibiceri, Parlez, Clara yakoranye na The Ben n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi waje guhura n’ibizazane akaba ingaruzwamuheto y’ibiyobyabwenge, mu minsi ishize yajyanywe i Iwawa kugororwa ndetse avayo ahamya ko yokosoye.

Indirimbo ’Mfite abafana’ Neg G The General aherutse gusohora

Neg G The General ubusanzwe azwiho kuba umuraperi utajya aripfana
Neg G The General wabonye abamufasha, ari gukora kuri album ye nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .