Nasty C uri mu bakunzwe muri Afurika y’Epfo agiye gutaramira i Kigali

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 4 Mata 2018 saa 11:11
Yasuwe :
1 0

Umuraperi Nasty C uri mu bahanzi bakomeye cyane muri Afurika y’Epfo agiye gukorera igitaramo gito mu Mujyi wa Kigali, kizaba kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Mata 2018.

Nasty yamamaye cyane muri Afurika mu ndirimbo yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Davido[bakoranye iyitwa ‘Coolest Kid in Africa], yaririmbye muri ‘Particula’ ya Major Lazer na Dj Maphorisa, yaririmbanye na French Montana mu yitwa ‘Allow’, n’abandi.

Ni umwe mu bahanzi batumiwe muri Coke Studio Africa 2017, yakunzwe cyane mu ndirimo “Mad Over You” ya Runtown yasubiyemo muri Coke Studio mu gihe Runtown we yasubiyemo iya Nasty yitwa Hell Naw”.

Runtown na Nasty banafitanye indirimbo ikunzwe cyane muri iki gihe yitwa “Said”. Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Nsikayesizwe David Junior Ngcobo, azakorera igitaramo mu Rwanda kuri uyu wa Kane kuri Platinumz Club guhera saa yine z’ijoro kugeza bucyeye.

Umuyobozi wa Rock Events, Bruce Twagira yabwiye IGIHE ko Nasty C azaza mu Rwanda avuye muri Nigeria; azanywe no gukora igitaramo gito no kubonana n’itangazamakuru mu kumenyekanisha umuziki we muri iki gihugu.

Yagize ati “Azaza mu Rwanda avuye muri Nigeria, yifuzaga kuza mu Rwanda akahakorera igitaramo gito mu kabyiniro ubundi akabonana n’itangazamakuru kugira ngo amenyekanishe umuziki we inaha.”

Nasty C, azava mu Rwanda asuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ruri ku Gisozi kugira ngo asubire iwabo amenye ibihe bikomeye igihugu cyaciyemo mu myaka 24 ishize. Twagira ati “Ikindi ni uko tuzamujyana ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi kuko tuzaba tugiye gutangira igihe cyo kwibuka abacu bazize jenoside.”

Muri iki gitaramo, Nasty C azaba ari kumwe na Dj we bwite Audiomarc; uyu azabanzirizwa n’abandi ba Djs bakomeye i Kigali barimo Dj Miller, Dj Toxxyk, Dj Marnaud, Dj Julzz na Dj Tyga. Kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi icumi[10,000frw] ugahabwa n’ibyo kunywa bibiri mu byengerwa mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza