00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Naomi Campbell yahishuye ibyiyumviro yari afite ubwo yabaga umubyeyi ku myaka 50

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Gicurasi 2021 saa 07:34
Yasuwe :
0 0

Umunyamideli w’Umwongerezakazi, Naomi Elaine Campbell yahishuye ibihe yari arimo ubwo yibarukaga imfura ye mu minsi ishize nyuma y’igihe kinini ategereje umwana ariko yaramubuze.

Uyu mubyeyi wagize umwana ku myaka 50 y’amavuko yavuze ko ‘mu bihe bidasanzwe’ yabayemo umubyeyi yumvaga indirimbo z’umuhanzi w’Umunya-Jamaica, Bob Marley.

Uyu munyamideli ku wa 18 Gicurasi nibwo yagaragaje ko yabaye umubyeyi, biturutse ku mwana yabonye yifashishije undi muntu wamubyariye.

Mu kiganiro acisha ku rubuga rwa Youtube yise ’No Filter’ yagarutse ku bihe bidasanzwe yari arimo ubwo yahindukaga umubyeyi.

Ati “Umuziki mu bihe byanjye byinshi bidasanzwe ndawifashisha. Murabizi nari nahindutse mama, nari ndi kumva indirimbo za Bob Marley. Niho nkomoka, murabizi ? Niho nkomoka."

Inshuti za hafi za Naomi zabwiye The Sun ko ubu ari mu mwanya mwiza yishimiye. Imwe iti “Naomi ari mu mwanya mwiza mu buzima bwe. Ni igihe cyiza kuri we guhinduka umubyeyi ndetse ari mu bicu ubu.”

Uyu mwana bivugwa ko Naomi ashobora kuba yaramubyaranye n’umukunzi we w’ibanga wo muri Amerika ndetse bakaba babana muri New York .

Naomi yakundanye n’ibyamamare birimo umucuranzi wa bass muri U2 Adam Clayton, umushoramari w’Umutaliyani Flavio Briato. Yagiye avugwa kandi mu rukundo n’abarimo Liam Payne, Leonardo DiCaprio, Skepta n’abandi.

Naomi yibarutse umwana w’umukobwa nyuma y’aho mu 2008 yigeze kuvuga ko yifuza kugira abana gusa yagize ikibazo gituma atabyara.

Muri Gicurasi 2017 Campbell yabwiye Evening Standard Magazine ko bikomeye ko yazaba umubyeyi gusa avuga ko nta kimwirukansa bizaba mu gihe cya nyacyo. Ati “Ntekereza kuzagira abana buri gihe. Ariko ubu twifashishije uko siyansi ntekereza ko nzabikora igihe nzabishakira.”

Naomi ari mu munezero nyuma yo kuba umubyeyi
Naomi ni umwe mu byamamare mu bijyanye n'imideli ariko afite amateka akomeye yo kuba atazi se ndetse akaba yararezwe na nyirakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .