00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Naomi Campbell w’imyaka 50 yibarutse imfura

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Gicurasi 2021 saa 05:38
Yasuwe :
0 0

Umunyamideli w’Umwongerezakazi Naomi Elaine Campbell [Naomi Campbell] yibarutse umwana w’imfura ku myaka 50, nyuma y’igihe yumvikana mu itangazamakuru avuga ko igihe azashakira azibaruka yifashishije ikoranabuhanga.

Naomi Campbell yagaragaje ko yibarutse yifashishije urubuga rwa Instagram, aho yashyize ifoto afashe ikirenge cy’umwana we.

Yanditse ati “Umugisha muto mwiza wahisemo ko mba mama wawo. Nishimiye cyane kugira uru rugingo rworoheje mu buzima bwanjye nta magambo yo gusobanura isano y’ubuzima bwanjye bwose ubu nsangiye na malayika wanjye.”

Naomi yibarutse umwana w’umukobwa mu gihe mu 2008 yigeze kuvuga ko yifuza kugira abana gusa yagize ikibazo gituma atabyara, ariko akajya kwivuza muri Brésil ndetse akaba yizeye ko ku bw’imana azibaruka.

Uyu munyamideli w’icyamamare wari ufite imyaka 38 icyo gihe yagize ati “Ntabwo nari mfite ubushobozi bwo kugira abana, kugeza muri Werurwe 2008. Ubu biri mu biganza by’Imana. Nzishimira kugira umuryango.”

Muri Gicurasi 2017 Campbell yabwiye Evening Standard Magazine ko bikomeye ko yazaba umubyeyi gusa avuga ko nta kimwirukansa bizaba mu gihe cya nyacyo. Ati “Ntekereza kuzagira abana buri gihe. Ariko ubu twifashishije uko siyansi ntekereza ko nzabikora igihe nzabishakira.”

Mu binyamakuru byose byanditse inkuru yo kwibaruka kwa Naomi Campbell, nta hantu na hamwe higeze havugwa ibijyanye na se w’umwana we.

Naomi Campbell yibarutse umwana we w'imfura
Naomi ni umwe mu banyamideli bakomeye ku Isi
Naomi Campbell ubwo yari ari mu Rwanda mu birori byo Kwita Izina 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .