Nakuze numva nzaba umunyamafaranga w’icyamamare- Shaddy Boo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Werurwe 2021 saa 03:12
Yasuwe :
0 0

Uwimbabazi Shadia wamamaye nka Shaddy Boo uri mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yatangaje ko kuva akiri umwana yumvaga azaba icyamamare ariko atazi inzira bizacamo.

Yabwiye Yago TV Show ko yakuze ari umwana ucisha make kandi ugira isoni, ariko ukunda kwifotoza kandi wiyumvagamo ko umunsi umwe azaba icyamamare n’ubwo atari azi inzira bizanyuramo.

Ati “Nakuze numva ko nzaba umugore w’umukire ariko ntazi uburyo nzabamo umukire. Nakuze numva nzanamenyekana ariko ntazi uburyo bizagenda kuko sinari umukinnyi wa filime, umuririmbyi cyangwa undi munyempano.”

Yavuze ko gutangira kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga byaturutse ku kuba yari umuntu wikunda, agatangira kugenda yifotoza amafoto ayasangiza abantu.

Ati “Uburyo byatangiye rero njye ndi umuntu wikunda. Nkunda kwireba rero aho niho havuye gukunda amafoto. Kuva kera nakundaga amafoto ni nanjye mwana wakundaga amafoto mu rugo. Nanashatse nshaka umugabo ukunda amafoto akajya amfotora. Natangiye gukoresha imbuga nkoranyambaga abantu batangira kumvuga ariko ntazi ko ari zo nzira zizatuma menyekana.”

Avuga ko inkuru z’uko yatandukanye na Meddy Saleh mu 2016 ari zo zatumye abantu batangira kumuhanga amaso cyane ko uyu wahoze ari umugabo we, yari icyamamare muri icyo gihe.

Ngo byaje guhumira ku mirari amenyekana birushije kubera inkuru zitandukanye zamwanditsweho ziturutse ku magambo yagiye avuga ariko nka ‘odeur ya océan n’ayandi menshi yatumaga yibasirwa.

Shaddy Boo ubusanzwe uvuka mu bana bane akaba imfura mu muryango w’abana babiri b’abahungu n’abandi babiri b’abakobwa, avuga ko yageze ku butunzi mbere yo kwamamara.

Ati “Nageze ku bukire mbere yo kwamamara, kuko njye ubwo nashakaga ni ukubona ku maraso yanjye, ubu mfite abana babiri ndetse ndumva ibyo bihagije kuba umukire. Ikindi kuba nzwi ni ishema, ni ibintu nifuje nkiri umwana kandi nabigezeho.”

Shaddy Boo wagiye avugwaho kugirana ibihe byiza n’ibyamamare bitandukanye, yavuze ko yahoze yifuza kuzahura n’abahanzi barimo Diamond Platnumz, Davido na The Ben, abo bose akaba yaragize amahirwe yo guhura nabo.

Avuga ko asigaje guhura n’abahanzi babiri barimo umwe yavuze ko ari uwo hakurya y’inyanja, kure ya Afurika ndetse na Meddy wo mu Rwanda.

Shaddy Boo azwi nk’umugore ushakira ifaranga hasi hejuru, cyane ko ari umunyamideli wo ku mbuga nkoranyambaga, aramamaza anagaragara mu mashusho y’indirimbo.

Mu minshi ishize tariki 25 Gashyantare 2021 yagaragaje ku mbuga nkoranyambaga ko yatangiye gushyira amafoto n’amashusho kuri rumwe mu mbuga zizwiho gucurizwaho amashusho n’amafoto byiganjemo iby’urukozasoni.

Kureba ibyo Shaddy Boo ashyira kuri uru rubuga umuntu asabwa kwishyura 50$ ku kwezi. Yatangiye gukoresha uru rubuga guhera mu 2019.

Uru rubuga Shaddyboo yatangaje ko yatangiye gucururizaho amashusho n’amafoto bye, ni rumwe mu mbuga zizwiho gukoreshwa cyane n’abakobwa batandukanye baba bashaka gucururizaho amashusho n’amafoto yabo agaragaza imiterere y’umubiri ndetse bamwe barukoresha bashyiraho amafoto n’amashusho by’urukozasoni.

Hariho amafoto ye atandukanye yambaye imyambaro isanzwe ndetse amashusho ariho yo aba ari kubyina azunguza ikibuno, ibyo benshi bita ‘Twerking’.

Shaddy Boo kuva kera yahoraga yumva azaba icyamamare akanagira amafaranga
Shaddy Boo akunze kuzonga benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto ye ashotorana
Shaddy Boo abeshejweho n'imbuga nkoranyambaga muri iki gihe
Shaddy Boo avuga ko ubukire bukomeye yagize ari abana be babiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .