Naguceka, Uzagende kuri moto: Amazina adasanzwe ku bakoresha Twitter mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Gashyantare 2021 saa 01:29
Yasuwe :
0 0

Utereye akajisho ku rubuga rwa Twitter muri iki gihe ibitwenge biba byose! Uti kubera iki ? ukiyifungura usanganirwa n’inzenya zitari zisanzwe zibaho mu myaka yashize ndetse byagera ku mazina y’abasigaye bakoresha uru rubuga umuntu akaba yaseka imbavu zikenda guturika.

Ni impinduramatwara yazanywe n’urubyiruko rwigaruriye uru rubuga mu gihe cy’umwaka ushize ubwo abantu bakangukiraga gukoresha uru rubuga akenshi rwatinywaga cyane ko akenshi rwakoreshwaga n’abantu bo mu nzego za leta zitandukanye n’abandi bakomeye bigatumwa rwitwa urubuga rw’abayobozi.

Ubu, siko biri kuko iyo urufunguye usanganirwa na byinshi bitandukanye n’ibyabagaho mbere ndetse abantu barisanzuye cyane mu buryo butandukanye n’uko byari bisanzwe.

Uretse ibyo, ubu Twitter yabaye urubuga rwo kwifashisha mu barenganijwe ndetse n’abandi bifuza ko ibibazo bafite byihuta.

Ubu abakoresha urubuga rwa Facebook rwari rukunze kubarizwaho byinshi birimo urwenya bashiriye kuri Twitter bikaba ari kimwe mu byatumye uru rubuga rugenda rwongera umubare muni w’abarukoresha mu Rwanda.

Uru rubuga rusigaye ruriho amazina atangaje

Kuri uru rubuga ubona abantu batandukanye bafite amazina atangaje. Hari nk’uwo usanga yariyise ‘Nta Miyaga’, ‘Naguceka’, ‘Uzagende kuri Moto’, ‘Mbizi nakubwira, n’andi menshi ureba ukibaza uko bayatekereje bikakuyobera.

Aya mazina yose asa nk’aho ari mashya kuko abayakoresha batangiye gukaza umurego mu mwaka utarenze umwe gusa.

Nk’uwitwa Uzagende kuri Moto ubusanzwe witwa Prince Nshizirungu, yigeze kuvugira mu kiganiro The Choice gica ku Isibo TV, ko yaje kuri uru rubuga mu Ugushyingo 2019, nyuma y’uko yari amaze igihe kinini aruzaho aje kureba amakuru ya politiki.

Ati “Nayifunguye mu 2014, ngarukaho mu 2019. Naje nirebera amakuru ya politiki n’ibindi bigezweho ariko nkabona bitarya, mpitamo gutangira kujya nshimisha abantu.”

Aya mazina atuma hari bamwe batamenyekana cyane ko hari ababa badakoreshaho n’amafoto yabo ku buryo akwibasiye kumumenya byakugora.

Aya mazina aherekezwa n’urwenya rutuma benshi basigaye bahoza ijisho. Nk’urugero, uwitwa Koroneri Vaburisi, ugasanga yanditse agira ati “Na n’ubu sindiyumvisha ko twese tuzapfa nta n’umwe ubonye publicité yamamaza umunyu.”

Uyu mujyo w’amazina adasanzwe uraharawe cyane ndetse hari n’abahoze bakoresha amazina yabo bwite, bayahinduye bayajyanisha n’imvugo akenshi zigezweho. Harimo nk’abitwa Ikivuguto gikonje, Iki se, Umutwaro w’amashaza adatonoye, Ndi Kuvibra cyane, Mukubite ni Nyina umwoshya, Sawa Nyine, GUMA MU RUGO 2021 n’andi.

Reba amwe mu mazina atangaje yo kuri Twitter muri iki gihe

Umunyarwenya Prince Nshizirungu ni umwe mu bafite amazina atangaje kuri Twitter. Yiyise Uzagende kuri Moto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .