N’i Kigali yabemeje! Nsengiyumva yishimiwe bikomeye mu gitaramo cyo #Kwibohora25 (Amafoto)

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 5 Nyakanga 2019 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Nsengiyumva François wamamaye nka Igisupusupu yishimiwe bihambaye mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 25, bishimangira igikundiro afite mu banyarwanda.

Iki gitaramo cyabereye muri Parikingi ya Stade Amahoro ahari hahuriye urubyiruko rubarirwa mu bihumbi rwaturutse mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali.

Cyari kiyobowe na MC Tino afatanyije na Isheja Butera Sandrine ukora kuri Radio Kiss FM.

Nyuma y’uruvange rw’imiziki umuhanzi Clarisse Karasira niwe wabimburiye abandi ku rubyiniro ahera ku ndirimbo yise "Imitamenwa" yahimbiye ingabo z’u Rwanda binajyanye n’umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 25.

Uyu mwari utaramara igihe kinini byari ku nshuro ye ya mbere aririmbiye imbere y’abantu bari buzuye parikingi ya sitade Amahoro.

Yageze ku ndirimbo ye ya kabiri yise "Twapfaga iki" yatumiye abafana be bane bamufasha gushayaya no kuvuna sambwe bishimisha abari aho, aba ari nayo yahise asorezaho.

Senderi International Hit waririmbye mu mwanya wa Sergent Robert, niwe muhanzi wa kabiri wuriye urubyiniro mu gusuhuza abakunzi ababwira ko mu mazina ye hiyongereyeho "Mudatenguha".

Yaririmbye indirimbo yafatanyije na Intore Tuyisenge "Nzabivuga" baherutse gusubiramo ubugira kabiri ku bw’ubusabe bwa Perezida Kagame.

Nk’uko byari umunsi wo kwibohora Senderi ntiyari kuva ku rubyiniro adashyizeho "Twaribohoye" imaze imyaka 19. Nyuma y’iminota 10 Senderi n’ababyinnyi be bavuye ku rubyiniro nyuma yo kuririmba “Jalousie” yatumye benshi bamumenya.

King James umaze igihe kinini atagaragara mu bitaramo, yakurikiye Senderi aririmba mu buryo bwa Play back. Ahereye ku yo yise "Umuriro Watse" yatumye abafana basimbuka.

Yakomereje ku zirimo"Ayo Arya ni Ayanjye" yakoranye na Bull Dogg, "kuko Turi Kumwe", "Igitekerezo" "Ganyobwe" "Nagutegereje" afasha abanyarwanda kuryoherwa n’umunsi mukuru wo kwibohora.

Itsinda rya Charly na Nina riherekejwe n’ababyinnyi ba Machineries banzitse baririmba "Agatege", bakurikizaho "Owooma", "I Do" "Try Me" ariko abafana bari bakonje ugereranyije n’abari babanjirije.

Umubyeyi Mariya Yohana yaserutse yambaye imishanana atera indirimbo ze zisingiza Inkotanyi abato bamufasha bamuha amashyi.

Ajya gusoza MC Tino yamusabye kuririmba indirimbo ye "Intsinzi" ubundi abari aho bose bacana amatara ya telefone zabo mu rwego kumuha icyubahiro akwiye.

Ni ibintu byatunguranye kuko abenshi mu bari muri iki gitaramo bari abakibyiruka bigoye kwemeza niba bajya batega amatwi indirimbo z’uyu mubyeyi.

Yamanutse ku rubyiniro bamusingiza ngo "Ni Wowe! Ni Wowe! Ni Wowe! Mariya Yohana!

Buravan uheruka gukora ibitaramo bizenguruka Afurika umwanya we wageze afashwa n’abacuranzi be. Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye nka "Si Belle", Just A Dance, Oya n’izindi.

Nsengiyumva François wamamaye nka “Igisupusupu” yahinduye ibintu ubwo yageraga ku rubyiniro. Abantu basaga nk’abamaze akanya bakonje bitereye mu bicu bavuza induru ari nako babyinana indirimbo ye “Icange” na “Mariya Jeanne” izwi nk’Igisupusupu.

Uyu mugabo ukomoka mu Karere ka Gatsibo yavuye ku rubyiniro abantu batabishaka, bishimangira urukundo akunzwe nk’uko yagiye abyerekwa no mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival biri kuzenguruka intara zitandukanye.

Ubushyuhe bwari bumaze kuzamuka, Bruce Melody uheruka kwegukana irushanwa rya PGGSS8 yahawe ikaze nawe akomerezaho mu ndirimbo ze zirimo “Ikinya”, “Blocka”, “Tuza” yafatanyije na Allioni ageze kuri “Kungola” na Ndumiwe biba ibindi.

Riderman umaze kwemeza igikundiro afitiwe n’abanyarwanda b’ingeri zitandukanye niwe wahawe icyubahiro cyo gusoza iki gitaramo.

Aherekejwe n’umuraperi Siti True Karigombe, yahereye ku ndirimbo Ikinyarwanda yafatanyije na Bruce Melody. Yanyuzagamo akaririmba n’ijwi rye ryonyine [free style] ubundi abafana bakamwikiriza.

Indirimbo ze zirimo Mambata, Abanyabirori na Inyuguti ya R zamufashije gukomeza kwenyegeza umuriro wari wacanywe na Nsengiyumva.

Indirimbo ye “Igicaniro” yayitangiyeho ubutumwa abwira urubyiruko ko u Rwanda ari nk’igicaniro cyangwa urumuri rucigatiye ari nayo mpamvu bagomba kurubungabunga kugira ngo rutazazima, ibyagezweho bigasenyuka.

Igitaramo cyarangiye ahagana saa yine zirenzeho iminota mike nabwo babanza guhamagara Nsengiyumva wari wavuye ku rubyiniro badashize ipfa anyuzaho Igisupusupu.

Nsengiyumva François i Kigali yabemeje
Riderman yasabye urubyiruko gusigasira ibyo igihugu cyagezeho
Senderi International Hit ati 'Abanyarwanda Twaribohoye'
Umusore yafashe Charly mu mayunguyungu aramubyinisha
Bruce Melody na Allioni basusurukije abafana mu ndirimbo yabo Tuza
MC Tino ni umwe mu bashyushyarugamba bayoboye igitaramo
Bruce Melody amaze gushyuha yakuyemo ikote
Bruce Melody na Allioni baririmba Tuza
Bruce Melody yaririmbye nyuma ya Nsengiyumva wari umaze gushyushya abantu
Clarisse Karasira yaririmbye indirimbo yise Imitamenwa yahimbiye Ingabo z'Igihugu
Isheja Sandrine yanyuzagamo akabyina
King James yafatanyije n'abafana be kuririmba Ganyobwe barizihirwa
Mariya Yohana yahawe icyubahiro mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi wo kwibohora
Nina yahaye rugari umusore amubyinisha yisanzuye
Nsengiyumva n'umuduri we yatanze ibyishimo ku Mahoro

Amafoto: Moise Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza