Mwene samusure! Kenny Sol yasohoye indirimbo irimo umukobwa ugaragaza ibere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Werurwe 2021 saa 07:47
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda yaciye umugani ati “Mwene samusure avukana isunzu!”. Kenny Sol usanzwe afashwa na Bruce Melodie nawe yakoze indirimbo iri mu mujyo nk’uw’izo mukuru we amaze igihe akora ziswe ko zirimo amagambo y’ibishegu.

Hashize iminsi Bruce Melodie yijujutirwa kubera kuririmba indirimbo zirimo amagambo yiswe ibishegu aba aganisha ku gutera akabariro.

Uyu musore wafunguye inzu ifasha abahanzi yise ‘Igitangaza Music’ irimo Kenny Sol na Juno Kizigenza; abo areberera mu muziki bakomeje gutera ikirenge mu cye.

Mu ndirimbo nshya Kenny Sol, yatunguranye ashyiramo amashusho y’umukobwa ugaragaza ibere. Ni indirimbo irimo amagambo yumvikanisha umusore uri kubwira umukobwa yakunze cyane ko urukundo rwabo rwafashe umurego.

Kenny agaragaramo igice kinini ari kumwe n’umukobwa bari mu cyumba, basa n’abishimisha baryohewe n’urukundo. Harimo agace umukobwa asunikira ku gitanda uyu muhungu, maze akamujya hejuru gusa uwafashe amashusho ntiyerekana neza ibikurikiraho.

Hari aho aririmba ati “Dore uritonda, wikuraho, winyeganyega, wikubagana, pour me water [rekura amazi] nzimye fire [umuriro], winyeganyeza, wiyorobeke.”

Iyi ndirimbo nshya ya Kenny Sol igiye hanze ikurikira Ikinyafu uyu muhanzi yakoranye na Bruce Melodie, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Element inonosorwa na Bob Pro.

Mu buryo bw’amashusho yakozwe na Big Team.

Kenny Sol yasohoye indirimbo nshya yise 'Umurego'
Amashusho ari muri iyi ndirimbo agaragaza ko uyu muhanzi yaririmbye urukundo rwo mu buriri
Mu mashusho y'iyi ndirimbo, ibere ry'umukobwa ugaragaramo ryasohotse riva mu myenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .