00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muzogeye Plaisir yunze mu ry’Akarere ka Rulindo, ahemba ba banyeshuri bavugishije benshi muri Tour du Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Kamena 2021 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Umufotozi Muzogeye Plaisir yemeye gufasha mu bijyanye n’amasomo abanyeshuri babiri bo mu Karere ka Rulindo, baherutse gutangaza benshi ubwo abakinnyi bari muri Tour du Rwanda babanyuragaho ntibabarangarire ahubwo bakikomereza urugendo.

Aba banyeshuri umwe yitwa Ariane undi ni Louange, biga kuri GS Rusiga, baherutse gushimirwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo.

Ubuyobozi bw’Akarere bwavuze ko bwahisemo gushimira aba banyeshuri kuko batigeze barangazwa n’amagare muri Tour du Rwanda ngo abe yababuza inzira igana ku ishuri.

Binyuze kuri Twitter, aka karere kagize kati “Abanyeshuri Ariane na Louange biga muri GS Rusiga mu Karere ka Rulindo bagaragaje imyitwarire myiza mu gihe cya Tour du Rwanda, ubwo bahuraga n’amagare ntibigere bayarangarira, bagakomeza inzira ijya ku ishuri, kuri uyu munsi bahawe ishimwe n’Umuyobozi w’Akarere!”

Muzogeye Plaisir wafashe iyi foto bagaragaraho, yemereye aba bana ubufasha mu myigire yabo nk’ishimwe ry’imyitwarire bagaragaje, by’umwihariko uburyo bagaragara mu ifoto bakurikije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Muzogeye yemereye aba banyeshuri kubishyurira amafaranga y’ishuri mu gihe basigaje mu mashuri abanza.

Iyi foto y'aba bana yavugishije abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga
Aba bana bashimiwe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rulindo
Muzogeye Plaisir ni umwe mu bafotozi babigize umwuga ufite izina rikomeye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .