00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muyoboke yandikiye ibaruwa ifunguye Charly na Nina, abizeza ubufasha nibaramuka basubiranye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Gicurasi 2021 saa 04:43
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’itandukana rya Charly na Nina nk’itsinda ryabanye na Muyoboke Alex mu gihe cy’imyaka irenga ine, yasabye aba bakobwa kongera gutekereza ku cyemezo bafashe byaba ngombwa bakongera kumwegera akabafasha.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Muyoboke yasohoye ibaruwa ifunguye yandikiye aba bakobwa baherutse gutandukana.

Muri iyi baruwa yagaragaje ko gutandukana kwabo ari igihombo gikomeye ku mpande zose z’umuziki nyarwanda.

Ati “Maze gusoma itandukana ryabo, nibajije byinshi ku hazaza habo ndetse n’abakunzi babo n’umuziki nyarwanda muri rusange.”

Yibukije aba bakobwa imvune bahuye nazo kuva batangiye gukorana, akomoza ku mateka bandikanye nyuma y’imyaka itatu bamaranye abagira inama. Yabibukije igitaramo cy’amateka bakoranye ubwo bamurikaga album yabo ya mbere ‘Imbaraga’.

Mu kugira inama aba bakobwa, Muyoboke yabasabye kwicara bagacoca ibibazo byabo, bakiyunga ndetse abizeza ubufasha mu gihe baba bamweretse ko babukeneye.

Ati “Inama mbona iruta izindi, mwongere mwicare muganire nkuko byahozeho. Murebe ikibatandukanya mukigendere kure, hanyuma nkuko mwanshatse ngo dukorane n’ubu turahari [Decent Entertainment].”

Muyoboke yabwiye Charly na Nina ko abandikiye iyi baruwa mu rwego rwo kwirinda ko ibyiza bakoranye mu myaka ine yose byapfa ubusa, yongeraho ko buri Munyarwanda wese yakwishimira ko iri tsinda rigaruka.

Ibi Muyoboke abitangaje nyuma y’iminsi ibiri gusa hamenyekanye amakuru y’uko umubano w’aba bahanzikazi wajemo agatotsi katumye itsinda ryabo kugeza ubu ryarasenyutse.

Charly na Nina, itsinda ryanditse amateka mu muziki w’u Rwanda mu gihe gito

Charly na Nina ni itsinda ryashinzwe n’aba bakobwa bari bamaze igihe bakorana mu gufasha abandi bahanzi bahatanaga mu itsinda rya Primus Guma Guma Superstar.

Mu 2013 nibwo Charly na Nina biyemeje kurekera aho gufasha abandi bahanzi binjira mu muziki nk’itsinda.

Mu 2014 imbaraga z’aba bahanzikazi zatangiye kugaragara nyuma yo gutangira imikoranire na Muyoboke Alex nk’Umujyanama wabo.

Mu 2016, Charly na Nina bakoze indirimbo ‘Indoro’ bafatanyije na Big Fizzo, ihita ihindura amateka y’umuziki wabo, batangira guhangwa amaso nk’ahazaza h’umuziki w’u Rwanda.

Kuva icyo gihe iri tsinda ryatangiye gusohora indirimbo ku yindi zikundwa bikomeye kugeza mu Ukuboza 2017 ubwo basohoraga Album yabo ya mbere bise Imbaraga.

Ni Album basohoreye mu gitaramo gikomeye cyabereye mu ihema ryo muri Camp Kigali, aho byibuza abantu barenga ibihumbi bitatu bari bakubise buzuye.

Nyuma yo gusohora iyi album, imiryango yari imaze gufunguka. Charly na Nina bakoreye ibitaramo bitandukanye ku mugabane w’u Burayi bavayo abakunzi babo badashize ipfa babasaba kuzabirayo vuba.

Muri Gashyantare 2018 ubwo biteguraga gusubira ku mugabane w’u Burayi, Charly na Nina batangaje ko batandukanye na Muyoboke Alex ndetse ko bagiye gutangira kwikorana bafatanyije n’inshuti zabo nk’uko babyeretse itangazamakuru muri Kanama 2018.

Ni ibintu byakuruye impaka nyinshi ndetse kugeza ubu Muyoboke Alex ntarashira agahinda yatewe no gutandukana n’aba bahanzikazi.

Nyuma yo gutandukana na Muyoboke Alex, iri tsinda ryatangiye kwikorana umuziki, muri Gicurasi 2018 bongera gusubira i Burayi bahakora ibitaramo bitandukanye kandi bikomeye.

Bakiva ku mugabane w’u Burayi bakomeje kwikorana umuziki nk’uko bari babitangiye, icyakora mu 2019 umwuka mubi utangira kuvuka hagati yabo.

Nk’uko amakuru aturuka imbere muri iri tsinda abivuga, kimwe mu bihangayikishije inshuti zabo biri gutuma n’inkuru y’itandukana ryabo batarayihamya, ni uko hari ibihangano byinshi bari bafite batandukanye batarasohora.

Muyoboke na Charly & Nina ubwo bari bajyanye ku mugabane w'u Burayi
Mu myaka ya mbere Charly na Nina batangira gukorana na Muyoboke Alex
Muyoboke Alex yasabye Charly na Nina kwiyunga abizeza kongera kubafasha
Muyoboke yibukije aba bakobwa ko gutandukana kwabo byaba bisenye ibyiza bageranyeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .