00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muyoboke yagizwe umuyobozi wa sosiyete izanye impinduka mu myidagaduro

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Nyakanga 2021 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Muyoboke Alex yagizwe Umuyobozi wa Sosiyete yitwa Ishusho Ltd ifite studio y’umuziki itunganya amajwi n’amashusho by’indirimbo z’abahanzi, filime n’ibindi.

Ku wa Kane tariki 15 Nyakanga 2021, ni bwo Muyoboke Alex yasinye amasezerano yo kuyobora Ishusho Ltd yashinzwe na Karangwa Martin. Aya masezerano ntiyatangajwe igihe azamara.

Mu kiganiro Muyoboke Alex yagiranye na IGIHE yavuze ko iyi nzu igiye kuzana impinduka mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Ati “Twibanze ku bintu byaburaga hano mu Rwanda dufite studio nziza ishobora gufata amajwi yaba ari amakorali ndetse n’abashaka gufata amajwi yabo ‘live’. Twarebye n’amashusho kuko dufite ibikoresho biri ku rwego mpuzamahanga. Twizeye impinduka mu ruganda rw’imyidagaduro.”

Yakomeje avuga ko icyo yabwira abantu ari imikorere myiza no gufasha abantu ntibazongere kuvunika bajya gushakira hanze ibikoresho byo kwifashisha.

Ati “ Icyo nabwira abantu bakwitega ni serivisi nziza n’ubwiza bw’ibyo tuzajya dukora. Dufite ikipe nziza y’abantu bazajya badufasha kandi babimazemo igihe. Tuje gukemura ibibazo byo kujya gukodesha ibikoresho byo kwifashisha hanze.”

Ishusho Ltd yihariye mu gufata amafoto, amajwi n’amashusho y’ibyamamare, gukora filime mbarankuru, gutegura no gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi n’ibindi bigiye gushyirwa mu maboko ya Muyoboke Alex. Ikorera iruhande rwa Sainte Famille mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo impande zombi zari zimaze gushyira umukono ku masezerano
Ku wa Kane tariki 15 Nyakanga 2021, ni bwo Muyoboke Alex yasinye amasezerano yo kuyobora Ishusho Ltd yashinzwe na Karangwa Martin [uri ibumoso]
Ibikoresho bimwe byo muri studio y'amajwi
Ishusho Ltd ifite studio nziza y'indirimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .