00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muyango Claudine na Kimenyi Yves bakorewe ibirori bya ‘Baby shower’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Kanama 2021 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

Ku mbuga nkoranyambaga amwe mu mashusho ari guca ibintu, ni aya Muyango Claudine wegukanye ikamba ry’inkumi izi kwifotoza muri Miss Rwanda 2019 na Kimenyi Yves bakorewe ibirori byo kwitegura imfura yabo, ibirori benshi bazi nka ‘Baby shower’.

Ni ibirori bigoye kumenya igihe cyangwa aho byabereye, icyakora amashusho yabyo yagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Kanama 2021.

Ni ibirori byitabiriwe n’abantu benshi biganjemo abakobwa b’inshuti za Muyango zari ziri kwishimira ko uyu mukobwa agiye kwibaruka imfura ye.

Bamwe mu bazwi bagaragaraye muri ibi birori harimo Ingabire Habibah wamenyekanye cyane mu marushanwa y’ubwiza mu Rwanda.

Kimenyi yamamaye mu makipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports no mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Ni mu gihe Miss Muyango Uwase we yamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda mu 2019. Icyo gihe yegukanye ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto.

Urukundo rw’aba bombi rwagiye ku mugaragaro muri Kanama 2019.

Muyango Claudine na Kimenyi Yves bakorewe ibirori bya ‘Baby shower’
Miss Muyango na Kimenyi bagiye kwibaruka umuhungu
Ni ibirori byitabiriwe n'abakobwa b'inshuti za Muyango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .