Mutoni Tania watukanye muri Miss Rwanda yasezerewe mu irushanwa ry’ubwiza muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Gicurasi 2018 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Mutoni Muvunyi Tania yamenyekanye ubwo yifatiraga ku gahanga itsinda rishinzwe gutoranya abakobwa mu gutora Nyampinga w’u Rwanda 2018, nyuma yiyandikishije mu irushanwa rya Miss Fashion Week Africa ntibyamuhira.

Muvunyi Mutoni Tania afite imyaka 19, akareshya na na metero 1.85 agapima ibiro 65. Uyu ari mu bakobwa 16 bahataniye ikamba mu ijonjora ryabereye mu Mujyi wa Kigali ku itariki ya 27 Mutarama 2018.

Uyu mukobwa amaze gusezererwa muri Miss Rwanda yavuze amagambo arimo uburakari n’ibitutsi ku bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2018 avuga ko bose muri iri rushanwa bazajya ikuzimu kuko “bafite umutima wamunzwe na ruswa”.

Nyuma yo kubura amahirwe yo kuba Nyampinga w’u Rwanda, Mutoni Tania yahise yiyandikisha mu bakobwa bahataniye kuzitabira Miss Fashion Week Africa 2019 nabwo ijonjora ry’ibanze risozwa akuwemo.

Yari ahagarariye u Rwanda ari kumwe n’undi mukobwa witwa Dushime Marlene, bombi ntibarenze ijonjora ry’ibanze. Abategura Miss Fashion Week Africa basohoye amazina y’abatsindiye kuzaserukira Umugabane wa Afurika mu irushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri batanu batoranyijwe nta munyarwandakazi urimo.

Mu batsinze batangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Gicurasi 2018, harimo uwitwa Fridah Kariuki[Kenya] userukiye Afurika y’Uburasirazuba, Christine Kakoma[Zambia] uhagarariye Afurika y’Amajyepfo, Adama Ruth Ule[Cameroon] ahagarariye Afurika yo hagati

Uwitwa Ayamba Tangban wo muri Nigeria ahagarariye Afurika y’Uburengerazuba, Esther Ambrose wo muri Sudani y’Epfo we ahagarariye Afurika ya Ruguru.

Mutoni Tania watukanye muri Miss Rwanda yasezerewe mu irushanwa ry’ubwiza muri Afurika

Aba bakobwa batoranyijwe ku mugabane wa Afurika bazajya guhatana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku rwego rw’Isi mu mpera z’umwaka wa 2018, buri wese azahabwa amadolari igihumbi hanyuma uzatsinda ku migabane yose ahabwe amadolari ibihumbi cumi na bitanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza