Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza ryahurije hamwe abakobwa 120 bo ku migabane itandukanye.
Miss Mutesi Jolly yageze mu Mujyi wa Washington ahari kubera irushanwa kuwa Gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2016. Ku munsi wa mbere w’irushanwa habaye igikorwa cyo kumenyana kw’abakobwa bitabiriye irushanwa nyuma mu ijoro ryo kuwa 27 Ugushyingo biyerekana mu cyiciro cyo kugaragaza impano ya buri wese ‘talent audition’.
Mutesi Jolly waserukiye u Rwanda yerekanye agaseke, yari yambaye agakanzu gato k’umukara kadoze mu buryo bujya kumera nk’ishabure zambarwaga mu myaka yo hambere mu Rwanda.
Mu kwerekana impano za buri wese, abakobwa biyerekanye mu byiciro bibiri, icyo Mutesi Jolly yari arimo cyiganjemo abakobwa bo muri Aziya na Amerika y’Epfo. Mu byo berekanye byiganjemo imyambaro, kubyina, gucuranga n’ubundi bukorikori buri wese yihitiyemo.
Mbere yo kuva i Kigali yavuze ko afite icyizere cyo kuzagarukana intsinzi gusa ngo yiteguye kuzabyakira naramuka adatsinze.
Yagize ati “Kuri njyewe ni ishema, abantu benshi bagiye bavuga ko ari amahirwe u Rwanda rugize ariko ni ikimenyetso kigaragaza ko bishoboka kandi ni inshingano zanjye gutsinda. Ntabwo ngiye nihagarariye, ngiye guhagararira igihugu cyanjye, nzakora ibishoboka byose ishema ryanjye ndihagarareho.”

“Abanyarwanda ndabizeza intsinzi, ni irushanwa nzakora ibishoboka mbaheshe ishema, nzagerageza mu mbaraga n’ubumenyi bwanjye nkore icyiza kurushaho…”
Irushanwa rya Nyampinga w’Isi rizasozwa 20 Ukuboza 2016, rigiye kuba ku nshuro ya 65 kuko ryabaye bwa mbere mu 1951. Nyampinga wa mbere w’Isi yatowe mu 1951, yitwa Kiki Håkansson akomoka muri Sweden.












TANGA IGITEKEREZO