00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mutesi Jolly yagiranye ibiganiro na Diamond Platnumz

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Kanama 2021 saa 03:20
Yasuwe :
0 0

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 umaze iminsi muri Tanzania, yasuye umuhanzi Diamond Platnumz baganira ku bufatanye mu irushanwa rya Miss East Africa ari gutegura.

Mutesi Jolly amaze iminsi muri Tanzania aho yagiye muri Kamena uyu mwaka. Yagiye ahura n’abantu batandukanye barimo abagize Inteko Ishinga amategeko ya Tanzania.

Kuri ubu yahuye na Diamond Platnumz wa Wasafi TV bagirana ibiganiro byo kunoza imikoranire ya Miss East Africa na Wasafi Media Group.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Mutesi Jolly yavuze ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Kanama 2021, yasuye Diamond Platnumz mu biro bye kugira ngo baganire ku bufatanye Wasafi Media ishobora kugira n’irushanwa rya Miss East Africa 2021.

Yabwiye IGIHE ko bari mu biganiro bigeze kure kandi bitanga icyizere ko imikoranire ishoboka.

Ati “Kuguha umwanya ngo muganire byonyine nabyo hari ikintu bisobanuye.”

Mutesi Jolly uherutse kugirwa Visi Perezida w’irushanwa rya Miss East Africa, ari muri Tanzania kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2021.

Iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu 16 byo muri Afurika y’u Burasirazuba rikazabera muri Tanzania guhera muri Nzeri uyu mwaka.

Miss Mutesi Jolly yagiranye ibiganiro na Diamond Platnumz byo kunoza imikoranire muri Miss East Africa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .