Mushambokazi witabiriye Miss Rwanda yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Gashyantare 2021 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Mushambokazi Jordan wari mu bakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2018, yasezeranye mu mategeko na Mbonyumuvunyi Karim.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare 2021, mu murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Ibi bibaye nyuma yaho aba bombi tariki 30 Mutarama 2021, bakoze umuhango wo gusezerana muri Islam uzwi nka Nikkah.

Icyo gihe Mushambokazi yabwiye IGIHE ko bakoze uyu muhango ndetse bagiye gukirikizaho indi itandukanye, ariko byose bakazagenda babikora bitewe n’uko icyorezo cya COVID-19 kizaba kimeze.

Yagize ati “Turi mu bihe bikomeye bya COVID-19, twabaye dusezeranye mu idini kuko aribyo byashobokaga. Ntabwo twahise tubana n’ubwo hari abajya babikora indi mihango igakorwa nyuma. Twe nibafungura tuzakora indi mihango irimo gusezerana mu murenge, gusaba no gukwa n’ibindi birori. Ntabwo nari kugenda iwacu batarantanga ntakitwirukansa.”

Tariki 04 Ukwakira 2020, nibwo Karim yafashe irembo ndetse Mushambokazi yakirwa mu idini ya Islam bashyigikiwe n’inshuti zabo n’abandi.

Icyo gihe, Mushambokazi yavuze ko uyu musore bamenyanye bagahita bafata umwanzuro wo gukundana.

Ati “Twamenyanye mu 2018, nyuma gato ya Miss Rwanda. Namukundiye ko ari umusore unkunda, w’umukozi kandi ufite gahunda.”

Mushambokazi abajijwe impamvu yahisemo guhindura idini, yavuze ko byatewe n’uko yabonaga umugabo we ashikamye kumurusha.

Uyu mukobwa waniyise akazina ka Rayhan nyuma yo kujya muri Islam, gasobanuye akarabo ko mu ijuru yagize ati “Nari nsanzwe nsengera muri Christian Life Assembly mpitamo guhindura nkajya murye kuko nabonaga ashikamye mu idini. Hari igihe ubona umuntu akurusha gushikama mu idini rye. Ni cyo cyatumye mpitamo kumusanga muri islam.”

Mushambokazi ari mu bakobwa bakurikirwa cyane kuri Instagram cyane ko abarenga ibihumbi 89, bahoza ijisho ku mafoto y’ikimero akunda gushyiraho.

Mu 2018 yitabiriye Miss Rwanda ahagarariye Intara y’Amajyepfo, abasha kugera muri 20 bitabiriye umwiherero ariko ntiyagira amahirwe yo kugira igihembo na kimwe yegukana.

Mushambokazi Jordan yasezeranye mu mategeko na Mbonyumuvunyi Karim
Barebanaga akana ko mu jisho
Ubu ni umugabo n'umugore byemewe n'amategeko
Mushambokazi yamaze gusezerana imbere y'amategeko
Aba bombi bari bagaragiwe n'imiryango yabo

Andi mafoto yo mu bihe bitandukanye ya Mushambokazi n’umusore wamwegukanye

Jordan Mushambokazi yarushinze na Mbonyumuvunyi Karim
Mushambokazi ni umwe mu bakobwa b'ikimero bakurikiranwa cyane kuri Instagram
Mushambokazi yitabiriye Miss Rwanda 2018 ahagarariye intara y'Amajyepfo
Mushambokazi n'umukunzi we bajya banyuzamo bakajya i Dubai mu kiruhuko
Mushambokazi ni umwe mu bakobwa bafite ikimero gikurura benshi
Mushambokazi yamaze kwinjira muri Islam kubera umugabo we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .