00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mushambokazi Jordan witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yasabwe aranakobwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Kamena 2021 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Jordan Mushambokazi, umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2018, yasabwe anakwa na Mbonyumuvunyi Karim bamaze igihe bakundana.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kamena 2021 nibwo uyu muhango wabereye mu Karere ka Kicukiro.

Ni ibirori byitabiriwe n’abakobwa bagenzi be bahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu myaka itandukanye bari bamugaragiye.

Ni mu gihe umugabo we yari agaragiwe n’abahanzi barimo Yvan Buravan, Tizzo na Olivis.

Imihango yo gusaba no gukwa yabanjirije uwo kwiyakira uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kamena 2021.

Iyi mihango ije ikurikira iyabanje irimo gusezerana imbere y’Imana yabaye tariki 30 Mutarama 202.

Tariki 04 Ukwakira 2020, nibwo Karim yafashe irembo ndetse Mushambokazi yakirwa mu idini ya Islam.

Icyo gihe Mushambokazi yavuze ko uyu musore bamenyanye bagahita bafata umwanzuro wo gukundana.

Ati “Twamenyanye mu 2018, nyuma gato ya Miss Rwanda. Namukundiye ko ari umusore unkunda, w’umukozi kandi ufite gahunda.”

Mushambokazi abajijwe impamvu yahisemo guhindura idini, yavuze ko byatewe n’uko yabonaga umugabo we ashikamye kumurusha.

Mushambokazi ari mu bakobwa bakurikirwa cyane kuri Instagram cyane ko abarenga ibihumbi 88, bahoza ijisho ku mafoto y’ikimero akunda gushyiraho.

Mu 2018 yitabiriye Miss Rwanda ahagarariye Intara y’Amajyepfo, abasha kugera muri 20 bitabiriye umwiherero ariko ntiyagira amahirwe yo kugira igihembo na kimwe yegukana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .