00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musebeyi ukina muri filime ‘Umuturanyi’ ya Clapton Kibonke yatawe muri yombi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Gicurasi 2021 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Minge Ronnie benshi bazi ku mazina Musebeyi uzwi cyane muri filime ‘Umuturanyi’ ya Clapton Kibonke, amaze ibyumweru hafi bibiri acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo aho akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Amakuru yizewe IGIHE ifite, ni uko mu minsi ishize inzego z’umutekano zataye muri yombi abantu batandatu barimo n’uyu mukinnyi wa filime.

Mu batawe muri yombi harimo Katabi Gilbert benshi mu basohokera mu bubari bw’i Nyamirambo bazi nk’umubyinnyi n’umunyarwenya witwa Kasumali.

Uretse uyu ariko, banataye muri yombi uwitwa Minge Ronnie benshi bazi nka Musebeyi, umubyinnyi, umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime umaze kuzamura izina rye mu yitwa ‘Umuturanyi’.

Musebeyi na Kasumali bafatiwe mu rugo rwabo aho batuye ku Kimisagara, bafatanywa n’inshuti zabo zari zabasuye.

Amakuru avuga ko mu nzu yabo hasanzwe urumogi rwatumye Polisi ibakurikiranaho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Kugeza ubu ibyumweru bigiye kuba bibiri aba basore batawe muri yombi nk’uko umwe mu bakorera kuri Sitasiyo ya Rwezamenyo yabihamije.

Uretse gukina filime, Musebeyi asanzwe ari umunyarwenya unashyushya abantu mu tubyiniro tunyuranye tw’i Nyamirambo na Nyabugogo aho yubatse izina rikomeye.

Musebeyi ubanza iburyo na Kasumali basanzwe ari inshuti zikomeye/Ifoto: Imbuga nkoranyambaga
Minge Ronnie benshi bazi nka Musebeyi, umubyinnyi, umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime umaze kuzamura izina rye mu yitwa ‘Umuturanyi’
Kugeza ubu aba basore bari mu maboko y'inzego zishinzwe umutekano bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .