00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Clemy uzwi mu itsinda rya C&J yasohoye indirimbo yakoranye na Fireman

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Gicurasi 2021 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Umuhire Clémentine [Clemy] wamenyekanye mu itsinda C&J rifite izina rikomeye mu muziki wo mu Karere ka Musanze yasohoye indirimbo ‘Uburyohe’ yakoranye na Fireman.

Mu kiganiro na IGIHE, Clemy yavuze ko hari hashize amezi abiri atangiye umushinga w’indirimbo ye n’uyu muraperi Fireman.

Ati “Nyuma y’amezi abiri dutangiye umushinga w’iyi ndirimbo, ndashimira Fireman. Ni iby’agaciro kuba yarumvise ubusabe bwanjye akemera ko dukorana!”

Iyi ndirimbo y’urukundo Fireman yahuriyemo n’uyu mukobwa, ikubiyemo amagambo yo kureshyana ku mpande zombi.

Hari aho Clemy abwira Fireman ati “Unkoraho nkashesha urumeza nkumva utuntu tuntu, ni wowe unkoraho nkanezerwa, ntako bisa kuba ufite umuntu ukwitaho umunsi ku wundi. Njye nakubonye nkubabaye sinzagupfusha ubusa! Kuba ngufite ntako bisa, umpa urukundo bikandenga […]”

Fireman na we mu kwikiriza uyu mwari agira ati “Buri uko turi kumwe mba numva ari uburyohe, urukundo rwacu rwabaye ubukombe, yenda uri nka diamant zuzuye ikirombe […] uko iminsi irushaho kuduhuza niko umutima wanjye ukubona ugatuza bwiza bwanjye igumire mu gituza!”

Mushimiyimana Janvière [Jamie] na Umuhire Clémentine [Clemy] bihurije hamwe bakora itsinda bise C&J, rimaze imyaka irenga icumi mu muziki rikorera mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Aba bahanzikazi bavukana ku babyeyi bombi, mu 2009 ni bwo binjiye mu muziki batangira kuririmbana nk’itsinda.

C&J bamenyekanye mu myaka ishize ubwo bakoraga indirimbo zitandukanye zanakunzwe, zirimo n’izo bakoranye n’abahanzi b’ibyamamare nka "Nibeshejeho" bakoranye na Miss Jojo & Liza Kamikazi, "Byina" bakoranye na K8 Kavuyo & NPC ndetse na "Kamere" bakoranye na Mani Martin.

Umuhire Clémentine [Clemy] yamenyekanye mu itsinda C&J rikunzwe cyane mu Majyaruguru y'igihugu
Mushimiyimana Janvière [Jamie] na Umuhire Clémentine [Clemy] bihurije hamwe bakora itsinda bise C&J, rimaze imyaka irenga icumi mu muziki rikorera mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .