00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fireman yahaye isezerano rikomeye umukunzi we wamubaye hafi mu bihe bitoroshye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Kamena 2021 saa 01:20
Yasuwe :
0 0

Uwimana Francis wamamaye nka Fireman, wamenyekanye mu itsinda rya Tuff Gang hagiye gushira umwaka asabye Kabera Charlotte bari bamaze imyaka ibiri bakundana ko yamubera umufasha amwambika impeta y’urukundo.

Icyakora abakurikiranira hafi iby’uyu muraperi bategereje ubukwe bwe baraheba. Icyabiteye ni uko uyu muraperi yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka itatu nubwo yaje kujurira ubu akaba ategereje icyemezo cy’urukiko.

Uyu mukobwa na Fireman bafitanye amateka kuko bakundanye mbere y’uko ajyanwa i Iwawa, nyuma y’umwaka avuye kugororwa yasanze umukunzi we amutegereje bahita biyemeza kubana.

Kabera Charlotte usanzwe ukundana na Fireman ndetse wanamwemereye kumubera umugore, ntiyigeze acibwa intege n’uko umugabo we bamukatiye imyaka itatu y’igifungo.

Fireman avuga ko afite ishimwe rikomeye kubera uburyo umukunzi we yamubaye hafi mu bihe byari bikomeye.

Ati “Ni umuntu wambaye hafi kurusha ibindi biremwa byose. Kuva ku munsi wa mbere bamfata kugeza n’ubu. Iyo bitaba we simba narageze na hano. Nanjye murimo ubuzima bwanjye bwose afite ikindi gisobanuro kirenze imitekerereze yanjye.”

Fireman wari waragiye ahisha impamvu zo gusubika ubukwe bwe, yaje guhishura ko ahanini byatewe n’uko nyuma y’amezi atatu yambitse impeta umukobwa biteguraga kurushinga, yaje gukatirwa n’urukiko rwa gisirikare igifungo cy’imyaka itatu.

Uyu muraperi yagize ati “Birumvikana ni ibintu byinshi nasubitse, ntabwo nari gutekereza ikintu cy’igihe kirekire […] nabagaho nkaho aribwo bwa nyuma. Kuva nakatirwa imyaka itatu nta kintu na kimwe nongeye kwitaho.”

Fireman uhamya ko nubwo yasubitse ubukwe bwe ariko ataburetse, yavuze ko naramuka arangije urubanza azahita asubukura imishinga bafitanye cyane ko aherutse kuburana ubujurire.

Mu ijambo rimwe agenera ubutumwa umukunzi we, Fireman yagize ati “Ndamukunda kandi Imana ikomeze imundindire.”

Fireman yajyanywe i Iwawa muri Nzeri 2018 aza kurekurwa muri Nzeri 2019 arangije amahugurwa no kugororwa.

Mu Ugushyingo 2019 hahise haduka ikibazo cy’uko yaba yaravuye i Iwawa ahakubitiye abagororwa babiri akabakomeretsa, byatumye ajyanwa mu nkiko.

Guhera mu Ugushyingo 2019 kugeza muri Gashyantare 2020, Fireman yaburanaga afunze.

Muri Kanama 2020, uyu muraperi yaje gusaba umukunzi we ko yamubera umugore, ibi avuga ko yabitewe n’urukundo uyu mukobwa yamugaragarije mu bihe byatambutse.

Nyuma y’amezi atatu asabye umukunzi we ko bazabana, Urukiko rwa gisirikare rwamukatiye igihano cyo gufungwa imyaka itatu.

Ku wa Mbere tariki 7 Kamena 2021 nibwo Urukiko rukuru rwa gisirikare rwumvise ubujurire bw’uyu muraperi usaba kugirwa umwere. Icyemezo cy’urukiko kikazasomwa tariki 2 Nyakanga 2021.

Fireman yakatiwe amaze amezi atatu yambitse impeta umukunzi we
Fireman yavuze ko akesha byinshi umukunzi we wamubaye hafi
Kabera Charlotte yabaye hafi Fireman ubwo yafungwaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .