00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Murebwayire wahataniye ikamba rya Miss Rwanda, yahishuye uko yasabwe ruswa ishingiye ku gitsina

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Kanama 2021 saa 11:22
Yasuwe :
0 0

Murebwayire Irene wari mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda mu 2019, yahishuye uko umwe mu bayobozi ba hoteli zikomeye mu mujyi wa Kigali aherutse gushaka kumushukisha akazi ngo amushore mu bikorwa by’ishimishamubiri.

Yabihishuye mu kiganiro yagiranye na IGIHE, avuga ko mu 2020 nyuma y’umwaka umwe avuye mu irushanwa rya Miss Rwanda, yagiye gusaba akazi muri hoteli imwe yo mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo kuvugana n’uwari uyiyoboye akakamwizeza ko azamuhamagara agatangira imirimo.

Nyuma y’igihe gito umuyobozi wa ya hoteli yari yasabyemo akazi, yaje kumuhamagara amusaba ko bahurira ku yindi hoteli icyakora ntibahura kuko yari amaze gutahura ko yifuza ko baryamana.

Ati “Yarampamagaye ambwira hoteli musangamo, ambwira ko nimpagera bandangira icyumba arimo, atangira no kunsaba kugenda nambaye agakanzu kagufi n’ibindi. Icyo gihe narabyanze ararakara cyane, ntiyongera kumvugisha n’iby’akazi birangirira aho.”

Murebwayire avuga ko nubwo yabuze akazi kikaba igihombo, atigeze yicuza icyemezo yafashe kuko iyo abyemera na bwo hari ibyago yashoboraga guhurirayo na byo bitabayeho.

Ati “Akazi wenda ko narakabuze ariko nanjye hari ibyo nakize, wasanga nari kuhakura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa ugasanga mpakuye inda itateguwe.”

Mu kugira inama abakobwa bakiri bato bajya bagwa mu bishuko nk’ibi, Murebwayire yavuze ko mbere yo kugira icyo bakora bakwiye kujya batekereza kabiri, bakareba niba ibyo bagiye gukora bidashobora kubateza ibibazo bikangiza ahazaza habo.

Izi ni inama yanagiriye barumuna be bifuza kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda ndetse n’abandi bose.

By’umwihariko ku bateganya kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda, Murebwayire yabibukije ko iyo ugeze muri iri rushanwa uba umaze kuba icyamamare.

Ubu bwamamare nubwo butanga amahirwe ku bana b’abakobwa, ariko hari n’abifuza kububyaza umusaruro mu nyungu zabo ariko mbi ku bana b’abakobwa.

Yasabye bagenzi be bazitabira amarushanwa y’ubwiza kujya birinda kugwa mu bishuko by’abifuza kubagusha kuko byabangiriza ahazaza.

Murebwayire ni umwe mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2019, icyakora ntiyabasha kuryegukana nubwo yageze mu cyiciro cya nyuma.

Ubusanzwe uyu mukobwa yiga mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza ya Kigali, akurikirana amasomo y’icungamutungo akaba azwi cyane no mu ruganda rw’abamurika imideli mu Rwanda.

Kuri ubu ari gutunganya filime ye nshya anitegura gusohora yitwa ‘Kanyana’ izatangira gusohoka mu minsi ya vuba.

Murebwayire yahishuye uko yasabwe ruswa ishingiye ku gitsina n'umuyobozi w'imwe muri hoteli yari yasabyemo akazi
Murebwayire Irene wamenyekanye cyane muri Miss Rwanda mu 2019, agiye gusohora filime ye bwite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .